SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ya 2 yo kwinjiza abakunzi babo mu bihe bya Noheli
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ya 2 yo kwinjiza abakunzi babo mu bihe bya Noheli
Andi makuru

Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ya 2 yo kwinjiza abakunzi babo mu bihe bya Noheli

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/11 at 8:23 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] basohoye ifoto yaherekejwe no kutagira byinshi bavuga kuriyo, ariko irateguza indirimbo y’abo bakoranye igomba gusohoka mu cyumweru kiri imbere.

Amakuru dukesha bamwe  mu nshuti za  hafi z’aba bombi  avuga ko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yamaze gukorwa na Producer Lick Lick, aho bageze mu gikorwa cyo kuyinononsora (Mastering) kugirango izasohoke ifite ireme buri umwe yishimiye.

Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo nayo yamaze gufatwa, ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyi ndirimbo izajya hanze mu cyumweru kiri imbere. Ni amashusho bafatiye mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo y’Imana yifashishije impano ye.

Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro uherutse gusohora indirimbo ‘Ninjye ubivuze’ ‘bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku bakirisitu no kubafasha guherekeza neza umwaka wa 2023 biragije Imana’.

 

Ku wa 6 Mata 2015, bombi bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise “Ntacyo Nzaba”.

Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zitarava ku rutonde rw’izikunzwe, ahanini biturutse ku magambo agize iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 49’.

Ni indirimbo iri kuri shene ya Press On Rwanda ya Producer Lick Lick. Kandi iyi shene ya Youtube igaragaza ko imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 6.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho na Lick Lick iherekejwe n’ibitekerezo by’abantu barenga 1000 bavuga ko banyuzwe n’ubutumwa bukubiyemo.

Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo ‘Ntacyo Nzaba’, Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.”

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Slowly’, yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda, no kwishimira urugendo rw’iterambere Imana yateresheje Abanyarwanda n’u Rwanda.

Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo ‘Ntacyo nzaba’ hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugirango ubutumwa asanzwe atanga burenge insengero ahubwo bugera no muri rubanda.

Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora ‘Gospel’ gikomeye, ariko amuzi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secullar’.

Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…”

Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby’imiraba.

 

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Nsanzabera Jean Paul December 11, 2023 December 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba

April 18, 2023
Andi makuru

Ed Sheeran yahishuye ko yarikuba akiri Imanzi iyo ataba umuhanzi

August 6, 2024
Iyobokamana

Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi

September 8, 2023
Imikino

APR FC yatsinze Etincelles FC

March 3, 2024
Imyidagaduro

Mc Monday wamenyekanye mu ndirimbo inyoni yarindunze yagarurse mu muziki

October 22, 2024
Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?