SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama
Imyidagaduro

Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/11 at 4:35 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Rwiyemezamirimo mu muziki nyarwanda, Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yasubije abamushinja gukora imishinga myinshi ariko ntitange umusaruro, avuga ko we iyo asuzumye ibyo yakoze yumva akwiriye kwigurira icupa  ry

Ibi  Bad Rama yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mperza z’icyumweru gishize  ubwo yari akigera  mu Rwanda , ubwo yagarukaga ku bahanzi bashya agiye gusinyisha ngo ajye abakurikiranira inyungu.

Abo bahanzi bashya ni BM na Babbie bose bavuka muri Congo bakaba bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bad Rama amaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yarebereye inyungu abahanzi nka Marina, Queen Cha, Safi Madiba na nyakwigendera Jay Polly binyuze muri The Mane Music Label.

Mu bahanzi yarebereraga inyungu nta n’umwe usigayemo nubwo yatangiye kuzamura abandi bahanzi.

Bad Rama wigeze kuba umuhanzi, yavuze ko ibyo akora byose abikorera urukundo rw’umuziki aho kuba inyungu z’amafaranga nkuko bamwe babikeka.

Yagize ati “Jyewe navukiye mu miryango ikennye rero ibyo ngenda ngeraho ni Imana. Hari abamfata nk’umuswa ariko jyewe ngerageza gukora ibishoboka byose.”

Yakomeje agira ati “njyewe inzozi zanjye zabaye impamo. Ubu nubwo nakwipfira ibyo nifuje byose nabigezeho. Ninjye Munyarwanda ufite sosiyete muri Amerika y’imyidagaduro inakorera mu Rwanda.”

Uretse ibyo kuririmba no gucunga inyungu z’abahanzi, Bad Rama yigeze no gutangiza ikiganiro (Podcast) kigaruka ku myidagaduro.

Nubwo umusaruro wabyo utabonetse mu maso y’abakurikiranira hafi imyidagaduro, Bad Rama we avuga ko byahumuye benshi nabo bagatangira kubibyaza umusaruro.

Ati “Inyungu wisangije kuri njyewe mbifata nk’aho nta mumaro. Iyo nkoze ibikorwa bikungukira abandi niyo nyungu. Mpora nishimira abo nafashije nibabyibuka bazanyibuke. Ayo Rush ninjye wamufashije none atunze umuryango, yakoze indirimbo za ba Okkama, Kenny Sol n’abandi. Ubu atunzwe no gutunganya indirimbo kandi twahuye nta muntu umuzi.”

Bad Rama yagerageje gukina filimi nabyo arabihagarika ariko yatangaje ko agiye kongera kubisubukura. Yasobanuye ko ari gukora filimi izasohoka mu minsi iri imbere.

Bad Rama wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka gusubukura ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda ndetse ngo ari mu biganiro na bamwe mu bahanzi nyarwanda yareberera inyungu.

Yahishuye kandi ko afite imigabane muri sosiyete ikora ibijyanye n’imisoro muri Amerika, ifite icyicaro muri Arizona akaba yaraguzemo imigabane mu izina rya The Mane. Ni sosiyete igiye kujya ikurikirana iby’imisoro, inguzanyo n’ubwishingizi.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 11, 2023 December 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye bagiye guhurira mu gitaramo kizabera Phoenix

December 12, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Amafoto yibyaranze irushanwa rya ‘SupraModel’ ryegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda

November 6, 2023
Imyidagaduro

Mutesi Jolly arifuza kuzayobora ibirori bya Grammy Awards mu Rwanda

February 9, 2024
Ubukungu

Ibigo byatanze serivise nziza muri 2023 byahembwe mu bihembo bya Consumers Choice Awards( Amafoto)

April 6, 2023
Andi makuruIyobokamana

Nyuma y’ibyumweru 4 abakirisitu bongeye kumva ijwi rya Papa Francis

March 7, 2025
Imyidagaduro

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we Dalton Gomez

March 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?