Kiyovu Sports yatsinze Etincelles ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Ukuboza 2023, iba intsinzi ya mbere ku Mutoza Bipfubusa Joslin utoza Urucaca.
Wari umukino utegerejwe cyane kuko Urucaca rwaherukaga kunyagirwa na Mukura VS ibitego 4-1, mu gihe ikipe y’i Rubavu na yo yari yanyagiye AS Kigali ibitego 4-2.
Kiyovu Sports yatangiye neza umukino ndetse ku munota wa gatandatu gusa, Muhozi Fred yateye koruneri nziza, Tuyisenge Hakim atsinda igitego cya mbere n’umutwe.
Urucaca rwakomeje gukina neza ariko Masengo Tansele na Leka Alfred bagahusha uburyo babonaga.
Ku munota wa 32, Longa Longa Prince yazamukanye umupira yihuta awuhindura imbere y’izamu, usanga Niyonkuru Sadjat yishyura igitego ku ruhande rwa Etincelles FC.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Muhozi Fred awukina aryamye, atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports bituma igice cyambere kirangira Kiyovu itsinze 2-1.
Mu gice cya kabiri ntakidasanzwe cyabaye kuko amakipe yombi yagiye ahusha uburyo bwagombaga kuvamo ibitego ariko umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Etiencelles 2-1 nyuma y’imikino itatu idatsinda.
11 ba Kiyovu sports babanje mu kibuga





Umukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona, Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports mu mukino w’abakeba bakomeye.
Indi mikino iteganyiwe ku wa Gatandatu, Gasogi United irakira Mukura mu gihe AS Kigali na yo irakira Rayon Sports saa Moya z’ijoro.