SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nifuje gukorana na barumuna banjye kuko hari icyo mbabonamo :Dany Nanone
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nifuje gukorana na barumuna banjye kuko hari icyo mbabonamo :Dany Nanone
Andi makuruImyidagaduro

Nifuje gukorana na barumuna banjye kuko hari icyo mbabonamo :Dany Nanone

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/08 at 10:28 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuraperi Dany Nanone  nyuma y’imyaka myinshi  atigaragaza mu muziki nyarwanda nyuma  yo  kujya kuwiga mu ishuri rya muzika rya nyundo  imyaka isaga itatu  akagarukana ingufu nyinshi agiye gushyira  hanze  umuzingo we  wa mbete yise “Iminsi Myinshi

Mu kiganiro  ni itangazamakuru kuri uyu wa  kane  ya 7 Ukuboza  2023 muri La  Creola Restaurant iherereye ku kimihurura uyu musore yatangaje  yishimiye uburyo abakunzi be  bakiriye  indirimbo ze .

Icyo kiganiro  cyari cyitabiriwe na  bamwe  mu bahanzi  bazafasha Danny Nanone  mu gitaramo cye nka  Juno Kizigenza,P Fla,Chriss Eazy na Afrique  nabo berekanye ko bishimiye  gufasha uwo  bafata nka  Mukuru wabo .

Muri icyo  kiganiro Chriss Eazy na Afrique bahishuye ko batewe ishema no kuba bamwe mu bahanzi bazafasha Danny Nanone mu gitaramo cyo kumurika album yise ‘Iminsi Myinshi’, cyane ko bakuze bifuza kumubona amaso ku maso.

Ibi babigarutseho mu kiganiro Dany Nanone yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo cye giteganyijwe ku wa 15 Ukuboza mu 2023, muri Camp Kigali.

,Dany Nanone yavuze ko iyi album ivuze byinshi ku rugendo rwe.

Yagize ati “Album iminsi myinshi ikubiyemo ibihe nanyuzemo mbere yo kujya ku ishuri na nyuma yo gusoza amasomo nkagaruka mu muziki.”

“Nubwo nari ku ishuri ariko nabonaga umwanya uhagije wo gukora indirimbo. Ndasaba abantu kuza kunshyigikira bakanyereka urukundo. Mwese tuzahurire muri Camp Kigali muzareba igitaramo mutigeze mubona mu mateka ya Hip Hop mu Rwanda.”

Abahanzi bazashyigikira Dany Nanone barimo Chriss Eazy wasobanuye ko “Nakuze nifuza guhura na Dany Nanone kuko yari icyamamare. njyewe ni amahirwe kuba nzaba ndi kumwe na Dany Nanone kandi ni iby’agaciro. Nakuze nshaka kuba nka Dany Nanone.”

Afrique uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yavuze ko yakuze yifuza kuba nka Dany Nanone kuko yamubereye urugero rwiza mu muziki.

Abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless, Juno Kizigenza, na Pfla bari mu bazaba bari gufasha Danny Nanone ku itariki 15 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Mu ijambo ry’umuterankunga  w’igitaramo cya  Dany Nanone  uhagarariye La Creola  Tuusime Innocent yavuze ko nubwo La Creola  ikir nshya mu ruganda rwa muziki bafite  intengo yo gutezaimbere  muzika nyarwanda kandi ko nta muntu numwe uhejwe .

Ikindi yavuze  muri La Cleola  nubwo ari hashya buri wese ahawe ikaze igihe cyose yaba afite  ibirori ibyo aribyo byose  kuko bazahasanga amafunguro meza ndetse nibyo kunywa bya moko yose

Biteganyijwe  igitaramo  iminsi myinshi  kizaba  tariki 15 Ukuboza 2023  kwinjira bikazaba  ari  5000Frw ahasanzwe ,  VIP ni 15000 Frw. Ameza y’abantu umunani ihagaze 240,000 Frw.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

Nsanzabera Jean Paul December 8, 2023 December 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Eco Arts na Ferwafa basinyanye amasezerano yo gutegura igikombe cy’isi cyo kubungabuga ibidukikije

May 26, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

May 22, 2025
Utuntu n'utundi

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yitabye Imana ku myaka 82

April 17, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiye uko yanditswe mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2023

January 11, 2024
Imyidagaduro

The Ben yasabiye imbabazi Fatakumavuta ku rukiko

November 7, 2024
Imyidagaduro

Bwiza yashyize hanze indirimbo ye yise Do Me asezeranya abakunzi be alubumu ya mbere

June 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?