Kiyovu Sports yareze uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) imushinja imushinja ubujura, ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi.
Ibinyujije ku Munyamategeko wayo, Me Mugabe Fidèle, Kiyovu Sports yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iruregera uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, ishinja ibyaha bitatu birimo gutwara ikintu cy’undi atabiguhereye uburenganzira, nyir’ukugitwara agamije kukigira icye cyangwa kugikoresha.
Hari kandi kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.
Mu ibaruwa ndende Me Mugabo yanditse, yagaragaje ko ibi byaha byose Kiyovu Sports irega Mvukiyehe byagize ingaruka kuri iyi kipe kuko yanze gukora ihererekanyabubasha nyuma y’aho inteko rusange yari imaze kumweguza ku mwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyayo cy’ubucuruzi gicunga ikipe.
Yavuze ko Mvukiyehe yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, aya hoteli ikipe yacumbikagamo, ay’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe ndetse n’imodoka itwara abakinnyi.
Me Mugabo yavuze ko ibi [Mvukiyehe] ari kubikora mu rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda igaragara umunsi ku wundi nyuma y’aho aviriye ku buyobozi.
Kiyovu Sports ivuga ko bimwe muri ibi bihombo yatewe harimo amafaranga angana na miliyoni 89 Frw yaciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi b’Abanya-Sudani.
Hari abandi bakinnyi nka Cogiffa na Muzamiru Mutyaba bishyuza iyi kipe miliyoni 10 Frw kubera kubirukana binyuranye n’amategeko. Si abakinnyi gusa kuko na Hoteli Igitego yishyuza Urucaca arenga miliyoni 154 Frw.
Kiyovu Sports yasabye RIB ko Mvukiyehe yakurikiranwa kuri ibi byaha yakoze kandi agikorera iyi kipe, akabiryozwa kimwe n’indishyi z’ibihombo byatewe na byo ndetse agasabwa gutanga impapuro zose zirebana n’ikipe abitse atabyemerewe n’amategeko kuko atakiyibarizwamo.
