SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: CAF igiye gusuzuma ikibuga cya Huye!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > CAF igiye gusuzuma ikibuga cya Huye!
Imikino

CAF igiye gusuzuma ikibuga cya Huye!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/06 at 4:58 PM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko izohereza inzobere zizakora ubugenzuzi bw’urwego rw’ubwatsi bwa Stade ya Huye harebwa niba bwujuje ubuziranenge.

 

Iri genzura rigiye gukorwa nyuma y’imikino itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yo mu Itsinda C yakiniwe kuri iki kibuga.

Harimo uwo u Rwanda rwanganyirijemo na Zimbabwe ubusa ku busa, uwo Zimbabwe itari ifite Stade iri ku rwego rwa FIFA yakiriyemo ikananganya na Nigeria 0-0 n’uwo Amavubi yatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

Ubwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, yageraga kuri Stade ya Huye mu myitozo ibanziriza umukino, yanenze ubwatsi bw’ikibuga avuga ko atumva uburyo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.

Yagize ati “Ubwo narebaga amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y’Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.”

“Ku kibuga nk’iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.”

Yakomeje agira ati “Cyari ikibuga cy’ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.”

“Kirakomeye, umupira ugenda widunda. Biragoye gukina umupira mwiza, bizaba ari umukino wo kwirwanaho ejo.”

Nyuma y’umukino u Rwanda rumaze gutsinda ibitego 2-0, Umutoza Hugo Broos na none yakomeje kunenga imiterere y’ikibuga cya Stade ya Huye.

Umutoza wa Africa Y’epfo yagaye iki kibuga

Ati” Ngira ngo warebye iminota 20 ya mbere, biratangaje kuba imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ibera ku kibuga nk’iki. Ntibishoboka gusa ni ko bimeze gusa CAF na FIFA bakwiye kubifataho icyemezo mu mategeko, icyo ugiye gukina n’aho ugiye kugikinira.”

“Niba tuvuga umupira w’amaguru wa kinyamwuga, niba tuvuga irushanwa rya mbere rya kinyamwuga ni Igikombe cy’Isi, ntabwo ukwiye gukinira ku kibuga nk’iki.

Nyuma yo kutishimira ubwatsi bw’Ikibuga cya Stade Huye, Federasiyo ya Afurika y’Epfo yandikiye CAF yinubira urwego rw’iki kibuga na CAF yandikira FERWAFA iyimenyesha ko izohereza inzobere zikagenzura ubuziranenge bw’ubu bwatsi.

Ibaruwa yanditswe na CAF

Iyi baruwa iragira iti “Dushingiye ku ikoreshwa rya Stade Huye mu mikino yahakiniwe yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, twifuzaga kubamenyesha ko twakiriye ukwinubira ubuziranenge bw’ikibuga ku makipe yahakiriwe anenga urwego rw’ubwatsi bw’ikibuga gikinirwaho.

“Ikigeretse kuri ibyo na raporo z’abari bahagarariye CAF kuri iyi mikino bahuza n’ibyo, binubira ireme ry’ubwatsi bw’ikibuga.”

“Kubera iyo mpamvu, CAF izakora ubugenzuzi bwigenga buzakorwa n’inzobere yayo mu bijyanye n’ibibuga areba urwego rw’ikibuga niba cyakoreshwa mu mikino y’urwego rwa mbere rw’imikino mpuzamahanga ya CAF na FIFA.”

Africa y’epfo niyo iheruka gutsindirwa I Huye

U Rwanda ruzongera kwakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 tariki 19 Werurwe 2023, nyuma y’iminsi itatu rwakire Lesotho hanyuma tariki 8 Ukwakira 2025 rwakire Benin.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 6, 2023 December 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kevin Kade yatumiwe mu gitaramo cya Deira Party i Dubai

September 25, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

May 19, 2025
Kwamamaza

Kigali Tents ikomeje kuza kw’isonga mu gukora amahema meza mu Rwanda

January 22, 2024
Andi makuru

#Kwibuka 29 :Tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO Kicukiro

April 11, 2023
Imyidagaduro

Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo mu ikorwa ry’indirimbo Say Less

June 11, 2024
Andi makuru

Uruganda rwa Skol rwizihije imyaka 15 rugeza ku banyarwanda ibinyobwa bikunzwe na benshi

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?