SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nshimiyimana Yunusu ni myugariro witwara neza: Umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na AS KIGALI!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Nshimiyimana Yunusu ni myugariro witwara neza: Umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na AS KIGALI!
Imikino

Nshimiyimana Yunusu ni myugariro witwara neza: Umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na AS KIGALI!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/27 at 5:52 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umutoza wa APR FC avuga ko impamvu akomeza gukinisha myugariro Nshimiyimana Yunusu ari uko ari myugariro witwara neza, ukina ibyo ashaka, gusa benshi mu bakunzi ba APR FC si ko babibona.

Nshimiyimana Yunusu, ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC, ni umwe mu bakinnyi abakunzi b’iyi kipe ndetse na bamwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru babona ko atakabaye abanza mu kibuga akicaza umunya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme.

Yunusu ni umwe mu bakinnyi bigaragara ko bakora amakosa menshi mu bwugarizi bwa APR FC, amwe n’amwe bikarangira avuyemo ibitego.

Nko ku mukino uheruka ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Yunusu yakoze ikosa ritari ngombwa ryavuyemo penaliti ya AS Kigali yinjijwe neza na Ishimwe Fiston, yaje asanga andi uyu musore ugaragaza guhuzagurika cyane yagiye akora agatabarwa na Clement bakinana mu bwugarizi.

Gusa ibi si ko umutoza we Thierry Froger abibona, ahubwo abona ari umukinnyi mwiza kandi utajya ukora amakosa menshi, aho yemeje ko ikosa yakoze muri uyu mwaka w’imikino ari iryo rya penaliti gusa.

“Yunusu nkeka ari ikosa rye rya mbere akoze muri uyu mwaka w’imikino, nk’uko nabivuze biragoye gusimbuza myugariro cyangwa ubwugarizi bukina neza, sinavuga ko hari umukinnyi udakora amakosa, yakoze ikosa icyavuyemo ni penaliti.” Thierry Froger  aganira n’itangazamakuru

Abajijwe niba ataba abiterwa n’uko yaba atarakura mu mutwe, yagize ati “Si ikibazo cyo kudakura mu mutwe, ni ikosa riri tekinike yakoze, yisanze ibyo yari akoze bimushyize ku gitutu yisanga yakoze penaliti.”

Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze guhitamo Yunusu nka myugariro we wa mbere bigendanye n’igihagararo cye, abandi bakinnyi bose bakazajya bamusimburanwaho.

Nshimiyimana Yunusu myugariro witwara neza, ukina ibyo Umutoza ashaka

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy November 27, 2023 November 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane”Uwayezu Jean Fidèle.

January 16, 2024
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

November 29, 2023
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yibarutse Umukobwa

September 28, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Rubyiruko Mumenye ko ari mwe mbaraga u Rwanda Rwegamiyeho: Butera Knowless

April 10, 2025
Andi makuru

Amashusho ya Perezida Kagame akina Billard n’umukwe yazamuye imbamutima za benshi

February 22, 2023
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashyize hanze alubumu Yaraje yiganjemo ubuzima urubyiruko rubamo

June 15, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?