Abakinnyi babiri bafatwa nk’abakinnyi beza mu kinyejana cya 21 Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bagiye kongera guhurira mu mukino wiswe uwa nyuma uzabahuza.
Uyu mukino wiswe ‘last dance’ uzaba muri Gashyantare 2024 i Riyadh muri Arabie Saoudite, uhuze Inter Miami ya Lionel Messi n’ikipe y’abakinnyi b’indobanure bakina muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.
Aba bakinnyi bombi bafatwa nk’abeza babayeho muri ruhago ku Isi ndetse by’umwihariko ihangana ryabo n’uduhigo bisangije muri uyu mukino bikarushaho kubagira ibihangange.

Messi w’imyaka 36 niwe mukinnyi umaze kwegukana Ballon d’Or nyinshi (umunani) mu gihe Ronaldo w’imyaka 38 afite eshanu.

Aba bakinnyi bombi baherukaga guhurira na none muri uwo mukino, icyo gihe Messi yakinaga muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Uyu mukino warangiye PSG yanganyije na Al Nassr ubusa ku busa tariki 25 Nyakanga 2023.
Muri rusange aba bakinnyi bombi bamaze guhura inshuro 36, aho Messi yatsinze izigera kuri 16, Cristiano atsinda inshuro 11.