SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada
Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/21 at 11:15 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu  muziki wa Gakondo  Massamba Intore  yafashe rutemikirere yerekeza  mu gihugu cya Canada aho  azaririmba  mu  Ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyarwanda  ryiswe  “ The  @023  Rwanda  Youth Convention .

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yerekeza muri Canada. Yavuze ati “Ndabasuhuje bantu banjye bo muri Ottawa muri Canada. Ndaje cyane ngo dutarame u Rwanda.”

Iri huriro uyu muhanzi azaririmbamo rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.

Muri iyi nama y’iri huriro rizibitabirwa n’abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, habeho n’umwanya wo guhura kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

Iyi nama y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Massamba  mbere yo guhaguruka i kigali  yadutangarije ko yiteguye gutarama u Rwanda muri iri huriro ry’urubyiruko, kandi agakundisha abakiri bato Igihugu. Ati “Ni umwanya mwiza kuri njye wo gukoresha inganzo yanjye mbwira abakiri bato u Rwanda, kandi mbashishirikariza kurinda ibimaze kugerwaho.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Rwagihuta’, ‘Karame rudasumbwa’, yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y’Abanyarwanda muri Canada.

Massamba azahurira ku rubyiniro na The Ben wamaze kwerekeza muri iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 ndetse na Kenny Sol watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iri huriro ry’urubyiruko zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry’u Rwanda

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul November 21, 2023 November 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Igitaramo cya Jose Chameleon i kigali cyasubitswe

December 19, 2024
Utuntu n'utundi

Papa Francis yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha

December 19, 2023
Imyidagaduro

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 5

September 4, 2024
Andi makuru

M23 yongeye gufata umujyi wa Masisi

January 10, 2025
Imyidagaduro

Miss Uwase Hirwa Honorine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

February 23, 2023
Andi makuru

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

May 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?