Umuhanzikazi Taylor Swift yahagaritse igitaramo yari afite mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil nyuma y’urupfu rw’umufana we watabarutse ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo.
Ni igitaramo yagombaga gukorera ahitwa Nilton Santos Olympic ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, cyari gukurikira icyo yakoreye muri uyu Mujyi ku wa Gatanu ari nacyo cyapfiriyemo umufana we wari witabiriye.
Iki cyemezo yagifashe mu gihe abantu bamwe bari bamaze kugera ahagombaga kubera igitaramo cyari mu byo ari gukora byo kuzenguruka Isi yise “The Eras Tour’’.
Yanditse ku rukuta rwa Twitter yerekana ko agomba gushyira imbere imibereho myiza y’abakunzi be. Ati “Umutekano n’imibereho myiza by’abafana banjye, abahanzi dukorana ndetse n’abandi bagize itsinda ryanjye barabigombwa kandi bizahora biza imbere.’’
Mu magambo ye yandi yo kuri Instagram, uyu muhanzi wa Pop yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’umufana we.
Ati “Yari mwiza cyane bidasanzwe kandi yari muto cyane. Sinshobora kwizera ko nanditse aya magambo ariko n’umutima umenetse ndavuga ko twatakaje umufana kare muri iri joro mbere y’igitaramo.’’
Nk’uko abateguye igitaramo cya Taylor Siwft babitangaza, Ana Clara Benevides Machado w’imyaka 23 y’amavuko yari yasabye ubufasha kuri sitade nyuma yo kumva atameze neza. Yajyanywe mu bitaro ariko apfa nyuma y’isaha imwe.
Ikinyamakuru cyo muri Brésil, Fohla De Sao Paolo, cyatangaje ko icyateye urupfu rwe ni uguhagarara k’umutima ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.
Muri iki gihe Brésil irimo ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru buri gutuma ubuzima bwa bamwe bujya mu kaga ndetse ubu bikaba bivugwa ko ubu bushyuhe buri mu byahitanye umukunzi wa Taylor Swift cyane ko kwitwaza amazi muri sitade bitari byemewe.
Taylor Swift yavuze ko atazabasha kuvuga ku rupfu rw’umufana we mu gitaramo kizaba ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo cyane ko iyo abigerageje afatwa n’ikiniga.