Inzu Ifasha abahanzi ya wasafi Record y’Icyamamare Diamond Platnumz yaraye itangaje ku mugaragaro umuhanzi mushya wasinyemo .
Mu minsi yashize nibwo ubuyobozi bwa Wasafi records bwari bwatangaje ko bagiye gusinyisha umuhanzi mushya utarahise atangazwa mazina .
Nyuama yo gutangaza ayo makuru benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba berekanye matsiko menshi yo kumenya uwo munyempano mushya ugiye kwinjizwa muri iyo nzu yakuriyemo benshi mu bikomerezwa mu muziki wa Tanzania nka Harmonize,Rayvanny ,zuchu na bandi batandukanye .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Tariki ya 17 Ugushyingo 2023 nibwo Ubuyobozi bwa Wasafi record bwatangaje ku mugaragaro ko umwana ukiri muto witwa DVoice ariwe bagiye gukorna nawe kuko yahise anashyira hanze alubumu ye ya mbere yise” Swahili Kid “
Alubumu ya Mbere ya Dvoice iriho indirimbo 10 arizo : Umenifunza ,Mtamu ,Bambam Ft Zuch ,Mpeni Taarifa Ft Mbosso ,Chori Chori ,Nimezama Ft Zuchu,Turudiane Ft Lava Lava ,Lolo ,Kama wengine ft Diamond Platnumz na Mungu Baba .
Uyu mwana yinjiye muri Wasafi record asangamo bakuru be bamaze kubaka izina muri kiriya gihugu bararimo Sebuja Diamond Platnumz ,Mbosso,Lava Lava ,Zuchu na Queen Darleen.