Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo bya Gen-Z comedy itegurwa n’umunyarwenya Fally Merci Abanyarwanda bongeye kwereka Titi Brown urukundo rwo mu rwego rwo hejuru bamurundaho ifaranga biratinda .
Uyu musore wakunzwe cyane kubera ubuhanga afite mu kubyina nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ari mu gihome azira icyaha cyo gusambanya umwna utujuje imyaka nubwo byaje kurangira akigizweho umwere bwari ubwa mbere agaragaye mu ruhame rw’abantu benshi aho yanishimiwe cyane n’abakunzi be .
Ubwo bari mu gihe cyagenewe kuganiro n’icyamamare muri iki gitaramo kuri uyu mugoroba hari hatumiwe Chris Eazy wari wazanye na Titi Brown ndetse n’Umujyanama we Giti Junior nibwo Umunyarwenya Fally Merci yabonye Titi Brown wari wicaye ku murongo w’Imbere maze amusaba kuza ku rubyiniro akaramukanya nabari bamukumbuye .
Akigera ku rubyiniro mu byishimo bivanze n’amarirra Titi Brown yasuhuje abaraho ashimira buri wese wamubaye hafi muri kiriya gihe kitari kimworoheye muri gereza .
Nyuma yo gusuhuza abaraho Merci yasabye Titi Brown kwereka abakunzi be ko atibagiwe kubyina maze mu ndirimbo nshya ya Chriss Eazzy bafatanyije babyina Bana abantu bose barahaguruka bamuha amashyi .
Fally Merci amaze kubona uko bamwakiriye yasabye abakunzi b’Urwenya ko bafata umwanya bakaremera uwo musore uri gasabwa byinshi kugira ngo yongere kwiyubaka kabone ko ariwe ubu ufite inshingano zo kwita kuri barumuna be .
Titi Brown yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’urwenya bamuremeye bamuha amafaranga menshi mu rwego rwo kumwakira.
Uyu musore ntiyabashije kugira byinshi avuga, gusa yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe.
Nyuma y’icyo gitaramo Umunyamakuru akaba Mc Nario umwe mu bahagurukije benshi mubaremeye Titi Brown yatangarije Ahupa Radio ko kiriya ari igikorwa cyiza Fally Merci yakoze gusa anenga ko abanyarwanda akenshi bavuga ngo Momo mu majwi ari hejuru cyane ariko bikarangira ntakintu bakoze ngo baremere uba akeneye ubufasha yasabye buri wese ufite umutima ukunda kandi wa kimuntu gukomeza kugira ubumuntu bakajya bafasha ntakindi bagamije uretse urukundo
Amafoto : Gen-Z Comedy Instagram