Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yatsinzwe n’iya Brésil amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball gikomeje kubera mu Misiri.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023 i Cairo mu Misiri, aho iyi mikino ikomeje kubera. U Rwanda rwageze muri ¼ nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A.
Ni umukino Brésil yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye kuko iyi kipe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15 y’u Rwanda.
U Rwanda rwinjiye mu mukino mu iseti ya kabiri yari ikomeye cyane kuko amakipe yombi yagendanaga mu manota. Yarangiye Brésil nayo iyitsinze ku manota 27-25.
Iseti ya nyuma abakinnyi bari bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye ku manota 25-14. Muri rusange umukino warangiye Brésil itsinze u Rwanda amaseti 3-0.

U Rwanda ruzakomeza gukina imikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu kugeza ku wa munani.
Mu cyiciro cy’abagabo, kuri uyu wa Kane u Rwanda rwatsinze Algeria n’u Bwongereza amaseti 3-0 rusoza Igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa Cyenda. Ni mu gihe iyi kipe yitabiriye iyi mikino iri ku mwanya wa 13.
