SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.

Ahupa Radio
Last updated: 2023/11/14 at 5:59 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kwirinda ubusumbane, abibutsa ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

Ni ubutumwa yageneye abari muri uru rwego ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushingo 2024, yakiraga indahiro z’abacamanza bashya batanu n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB Wungirije.

Abarahiye ni abo mu rukiko rw’ikirenga, barimo Isabel karihangabo na , kazungu Jean Bosco. Abandi ni abo mu rukiko rw’ubujurire ari bo Angeline Rutazana, Xavier Ndahayo.

Harahiye Kandi perezida w’Urukiko rukuru,Jean Pierre Habarurema n’umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Kamarampaka Console.
Perezida Kagame yabanje kwibutsa abarahiye kuzirikana agaciro k’indahiro,yibutsa  ko akazi bafitiye igihugu karemereye.
Ati “ Nta gihugu cyatungana,kidafite gutanga ubwo butabera ku munyarwanda uwo ari we wese.”
Perezida Kagame yabibukije ko mu mateka yaranze igihugu habayeho kudatanga ubutabera, ababwira ko bakuyemo amasomo.
Umukuru w’Igihugu yabasabye kwirinda ubusumbane, baharanira gutanga ubutabera bubereye.
Perezida Kagame ati “Ubutabera ni ngombwa kuri buri muntu wese.Icyo binatubwira buriya,[..], imbere y’amategeko mu butabera twese dukwiriye kuba twese tungana, ku buryo ntawurenga amategeko kuri twe twese, kugira ngo ubutabera bushoboke.”
Yakomeje agira ati “ Abari mu nzego zitandukanye ziri mu gutanga ubutabera, batwibutsa ko nta wuri hejuru y’amategeko, ndetse nabo ubwabo ntabwo bari hejuru y’amategeko. Ibindi byaba ari politiki mbi cyangwa byaba ari  imyumvire mibi,ibyo ni uguhora tubirwanya  uko biba bikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yabasabye kwirinda ikintu cyose cyatuma bakora amakosa mu gihe batanga ubutabera, birinda gushyira inyungu zabo imbere
Amafoto :Village Urugwiro

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio November 14, 2023 November 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Isacco yashyize hanze amashusho y’indirimbo On s’amuse yamutwaye arenga miliyoni 12 Frw

February 10, 2024
Andi makuru

Tanzania :Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko

August 12, 2024
Imyidagaduro

GASABO: Batatu bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro k’asaga miliyoni 5.4Frw

April 12, 2023
Utuntu n'utundi

Bobi Wine yasabye abarwanashyaka b’ishyaka rya NUP kuzamutora muri 2026

May 23, 2024
Kwamamaza

Satguru Travel &Tours yegukanye igihembo cy’ikigo cy’ubukerarugendo cyahize ibindi muri Consumers Choice Awards 2024

May 22, 2024
Imyidagaduro

Teta Sandra yashimiye umugabo we Weasel nyuma yo kumuha impano y’imodoka nshya

April 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?