Ikipe ya Bugesera fc yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Eri Nshimiyimana nk’uko ibinyujije kuri Twitter { X} yayo aho yavuze ko habayeho gutandukana k’ubwumvikane bw’impande zombi.
Mu cyumweru gishize ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya Bugesera FC yiga ku gituma ikipe ikomeje kubura amanota no kuhazaza h’umutoza Eric Nshimiyimana.
Amakuru avuga ko iyi komite yanatekereje kwicarana na Eric Nshimiyimana bagasesa amasezerano hakaba hazanwa undi mushya ibi rero byaje kugerwaho habaho gutandukana .

Eric Nshimiyimana winjiye muri Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino, ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona ya 2023-24 aho ubu iyi kipe ari yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 9 mu mikino 10 (yatsinzemo 2 anganya 3 atsindwa 5).
Uyu mutoza yari amaze amezi 10 n’iminsi 18.
Amakuru avuga ko Bugesera FC ishobora guhita imusimbuza Haringingo Francis cyane ko na we yemereye iyi kipe ko ahari kandi nta kibazo afite cyo kuba yayitoza.

Haringingo Francis yatoje amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC.
