Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yatanze ibihembo muri ‘Leadership Excellence (LEEX) Awards’, bitangirwa muri Nigeria, aho amaze iminsi ari kumwe na bagenzi bo muri Kigali Boss Babes.
Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, ahitwa The Congress Hall i Abuja muri Nigeria. Byatangwaga ku nshuro ya gatanu.
Ibi bihembo bigamije gushimira abantu bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa cyane cyane abayobora ibigo n’uduce dutandukanye muri iki gihugu.
Mu bahembwe bakomeye muri Nigeria harimo Prof. Nnenna Oti usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Federal University of Technology, abasenateri nka Adams Oshiomhole, Ifeanyi Uba, Victor Umeh, Monday Okpebholo n’abandi.
Alliah Cool yari yatumiwe nk’umushyitsi w’imena ndetse yatanze ibihembo bitandatu.
Abandi bari batumiwe mu itangwa ry’ibi bihembo harimo Guverineri wa Leta ya Abia, Dr. Alex Otti, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene, Betta Edu n’abandi.
Mu bihembo Alliah yatanze harimo icya ‘Human Leadership of the Year’, ‘Leadership of the Year’, ‘Humanitalian of The Year’, ‘Human Service of The Year’ n’ibindi.
Ku wa 8 Ugushyingo abagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’ ribarizwamo uyu mugore, berekeje i Abuja muri Nigeria, aho bagiye kumurikira filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi, mbere y’uko ijya hanze.