Perezida Kagame yageze muri Arabie Saoudite kuri uyu wa Kane aho yitabiriye inama ihuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023.
Iyi nama izabera muri ‘King Abdulaziz International Conference Center’. Perezida Kagame yamaze kugera mu Murwa Mukuru Riyadh nk’uko ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bwanyujijwe ku rubuga rwa X bubivuga.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kumenyekana ko bitabiriye iyi nama harimo Bola Tinubu wa Nigeria, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’abandi.
Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku gushyigikira ibikorwa bihuriweho, kongera ubufatanye mu bya politiki, gukemura ibibazo bihungabanya umutekano, gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu binyuze mu bushakashatsi, ubufatanye mu by’ishoramari mu nzego zitandukanye n’ibindi.
Umugabane wa Afurika na Arabie Saoudite bimaze igihe kitari gito bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi, umuco ndetse abaturage ku mpande zombi bakagenderana.
Nyuma yo kubona ubwigenge mu myaka ya 1960, ibihugu byinshi bya Afurika byubatse umubano n’ibihugu by’Abarabu ndetse no mu nkundura yo guharanira ubwo bwigenge bivugwa ko Abarabu bafashije Abanyafurika.
Ubwami bwa Arabie Saoudite ni cyo cya mbere mu by’Abarabu ibya Afurika byihutiye gufatanya na cyo no kugirana ubutwererane mu bya dipolomasi.