Nyuma y’igihe gito umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, atangaje ko yateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe kuba ku itariki 10 Ugushyingo 2023, bikabera ahakorera iki kigo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ko icyo gitaramo cyasubitswe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Rutangarwamaboko yavuze ko iki gitaramo kitakibaye, ko gisubitswe akazamenyesha abantu ikindi gihe kizabera.
Yagize ati “Imana y’i Rwanda ihorane namwe Benimana mu Rwnda Umu no mu Rwanda rw’iyo. Turabamenyesha ko umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe mu Gicumbi kwa Nyagasani Imandwa nkuru y’u Rwanda, mu kigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco bisubitswe, mukazamenyeshwa igihe bizasubukurwa nyuma”.
Kigali Today yashatse kumenya impamvu iki gitaramo gisubitswe habura umunsi umwe ngo kibe, Rutangarwamaboko ntiyitaba telefone ngo abe yagira icyo atangariza Abanyarwanda, gitumye agisubika igitaraganya.
Umuhango wo Kubandwa n’Igitaramo cy’Imandwa bikimara gutangazwa ko bizaba, ndetse Rutangarwamaboko agasobanura uko bizakorwa, abantu batandukanye ntibabivuzeho rumwe ndetse hari n’abagaragaje ko ari imigenzo idakwiriye muri iki gihe, abandi bayita imigenzo ya gipagani.
Umupadiri utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigaragara ko amadini n’amatorero birangaye, bitarimo gukora uko bikwiye, niba imigenzo n’imihango ya kera we yita iya gipagani igarutse.
Ati “Ntaho byabaye ko umuntu akora ibintu nka biriya byo kubandwa akanabitangaza, kuko kera byakorwaga mu bwiru bikameneyekana bene ku bandwa batabivuze”.
Uwitwa Rwigema Anatole avuga ko we akibyumva byamubereye nk’ikintu kidasanzwe, kumva umuntu wiyita Imandwa nkuru ategura ibintu nka biriya, akabyemererwa kandi mu by’ukuri ntacyo byafasha umuryango nyarwanda.