Umuhanzi Ibrahim Mayanja uzwi ku izina rya Big Eye ni umwe mu bahanzi bishimye cyane mu gihugu cya Uganda nyuma y’iminsi mike yinjiye mw’ishyaka National Unity Platform ry’Umuhanzi Bobi wine yatangaje ko ariwe muhanzi ufte akazi kenshi muri iyi minsi .
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo imwe yo muri Uganda yagize ati: “Ndi umuhanzi wamamaye cyane muri Uganda muri iki gihe, kandi mu by’ukuri mfite akazi kazagera umwaka utaha kugeza n’ubu abategura ibitaramo bakomeje kuzmpa akazi ariko sinzaboneka kuko mfite ibitaramo mu bice bitandukanye by’Isi .
Uyu muhanzi Big Eye yasobanuye ko abategura ibitaramo mu gihugu cya Uganda babanje gutinya kumuha akazi bazi ari umuhanzi udashoboye cyangwa yatumirwa mu bitaramo agaterwa amacupa ,ariko kugeza ubu nibo bari gufata iya mbere yo kumusaba gukorana nawe nyuma yo guhabwa umugisha na Bobi wine .
Big eye ubusanzwe azwi mu ndirimbo nka ndi Single,Nsaba Bukome ,Husband Material,Connection ,Obasinze