Perezida Paul Kagame akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe yo mu Bwongereza Arsenal, yagiriye inama Umutoza wayo Mikel Arteta .
Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023 ubwo ya ganiraga n’urubyiruko rukorera muri ‘Norrsken Kigali House’ rugira byinshi rumubaza ku bijyanye n’ishoramari n’urugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo ruri kurangwa cyane n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Ubwo iki kiganiro cyari gihumuje, Shami Elodie, wari umusangiza w’amagambo yamubajije niba ashobora kumuha amahirwe yo kumubaza bimwe mu bibazo byoroheje ariko abantu bamwibazaho, Umukuru w’Igihugu ahita amwemerera ako kanya.
Mu bibazo ya mubagije harimo ikibazo kivuga ngo” : Ni uwuhe mugani w’Ikinyarwanda ukunda?
Perezida Kagame yasubije ko akunda umugani ugira uti” uwanze kubwirwa ntiyanze no kubona,
Aha Perezida Kagame yahise asobanura impamvu uyu mugani awukunda nuko dukwiriye kumva cyane kandi tugahora dutekereza ingaruka z’amakosa.
Bituma bizamura ubushobozi bw’abantu bwo gutekereza byagutse, gutekereza ku ngaruka zo gukora ibintu bidakwiriye kandi bakaguma mu murugo wo gukomeza gukora ibyiza bishoboka.
Ni mugihe ku kibazo kijyanye n’inama ya gira Umutoza wa
Arsenal nk’ikipe Umukuru w’igihugu akunda, yagize ati”Mbere na mbere ni umutoza mwiza kandi ari gukora neza hamwe n’ikipe, ariko buri umwe uri gukora neza ikiba gikurikiye ni uko uwo muntu aba ashaka kurushaho gukora neza, buri gihe haba hari ugushaka kurushaho gukora neza mu byo uri gukora.
Inama yanjye ni komeza muri uwo murongo.”
Perezida kagame yatangaje ibi mu gihe Ikipe ya Arsenal kuri uyu wa gatatu ifitanye umukino muri UEFA Champions League na Sevilla guhera ku isaha ya saa tanu z’ijoro