SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu ikipe y’igihugu amavubi hatumijweho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Mu ikipe y’igihugu amavubi hatumijweho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi!
Imikino

Mu ikipe y’igihugu amavubi hatumijweho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/08 at 12:44 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhamagara umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ngo aze mu Mavubi.

Nk’uko twari twarabivuze mu nkuru iheruka uyu  munyezamu ufite inkomoko mu Rwanda akaba yamaze kohererezwa ubutumire binyuze mu ikipe ye ya Union Saint-Gilloise basaba uyu munyezamu ndetse amakuru avuga ko iyi kipe nayo yasubije yemera kumurekura.

Yohererejwe ubutumire nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA imusaba kuba yaza gukinira Amavubi.

Maxime Wenssens akaba avuka kuri Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere kuko afite imyaka 21 y’amavuko.

Maxime Wenssens wakiniye amakipe nka KV Mechelen na Saint-Truidense V.V, ni umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ubu ari bo bayoboye shampiyona n’amanota 31, Mu mikino 13 yatsinzemo icumi, inganya umwe itsindwa undi umwe..

Muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Wenssens ni Umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise kuko yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa UEFA Europa League ubwo Ikipe ye yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0 tariki 5 Ukwakira 2023. Yongeye kujya mu basimbura mu mukino banganyijemo na Toulouse igitego 1-1.

Umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royal Union Saint-Gilloise yahamagawe mu Amavubi bwa mbere

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy November 8, 2023 November 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

P Diddy akomeje kwicuza nyuma y’amashusho akubita uwari umukunzi we

May 20, 2024
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatumiye Donald Trump muri white house

November 11, 2024
Imyidagaduro

Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana azize ibiyobyabwenge

September 6, 2024
ImikinoImyidagaduro

Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro

February 19, 2025
Imyidagaduro

Christopher yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala

May 8, 2023
Utuntu n'utundi

RDC: Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?