SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023
Imikino

Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/08 at 3:43 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Ubugira  gatatu ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro “RRA” hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament”.

Iri rushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 11 na 12 Ugushyingo 2023 aho rizitabirwa n’amakipe 5 mu bagabo na 5.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bwana Uwitonze Paulin, yavuze ko kuba bamaze umwaka bashishikariza abantu gusora  igihe kiba kigeze ngo hagire ababishimirwa, gusa uyu mwaka hiyongereyemo no gushishikariza abantu gusaba Facture ya EBM.

Yagize ati “nk’ibisanzwe ni ugushimira abasora ariko tunashishikariza abantu gusaba inyemezabwishyu (Facture) ya ’EBM’ kugira ngo twubake u Rwanda rwacu.”

Paulin usanzwe ari perezida wa RRA, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko nta gihundutse igikombe cya Volleyball cy’iri rushanwa bazacyegukana.

“Nka perezida wa RRA numva ko uretse bya bindi byo kubyukira ibumoso ariko numva tugomba kugitwara, n’ubwo ari twe tuba twagiteguye tugitwaye ntabwo cyatugwa nabi.” Paulin aganira n’itangazamakuru.

Naho Ngarambe Raphael, perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball “FRVB”, yavuze ko iri rushanwa bifuza kuryagura rikabera mu gihugu hose.

“Twifuza ko iri rushanwa ryaba mu gihugu hose, mu mashuri no mu Turere bikamara igihe kirere ariko tugatanga ubutumwa kuko murabizi ko Volleyball ikinirwa mu gihugu hose dufite uburyo dufatanyije n’umufatanyabikorwa twamenyekanisha umusoro n’akamaro ka wo, ni muri urwo rwego twifuza gutegura irushanwa rikagera mu gihugu cyose.”

Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rizitabirwa n’amakipe 10 mu bagabo n’abagore.

Amakipe 5 yo mu bagabo ni; Gisigara VC, APR VC, Police VC, Kepler VC na East University VC.

Amakipe 5 yo mu bagore ni; RRA, APR WVC, Police WVC, IPRC Kigali na Ruhango WVC.

Irushanwa riheruka kuba rya 2022 mu bagore ryegukanywe na APR WVC yatsinze RRA ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagabo yegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

Irushanwa ry’umusoreshwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy November 8, 2023 November 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amavubi U-15 yananiwe kwihagararaho imbere ya Tanzania U-15 muri CECAFA U-15

November 8, 2023
Imikino

CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya

November 28, 2023
Iyobokamana

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza

January 20, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu (Amafoto)

February 1, 2023
Andi makuru

Umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Balinda yahakanye amakuru ku ifatwa rya Gen Omega

March 5, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Israel Mbonyi yerekeje muri Australia

January 10, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?