Umuhanzi Mugisha Benjamin Ukunzwe nka The Ben hano mu Rwanda ndetse no mu karere ni umwe mu bakomeje kuvugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi nyuma yo gukorera igitaramo mu I Burundi .
Uyu musore ufitiwe igikundo na benshi mu banyarwanda mu minsi mike ishize yatangaje amatariki y’ubukwe bwe ndetse bidatinze yashyize hanze urubuga abifuza kuzitabira ubukwe banyuzaho intwerarano .
Nyuma y’amasaha make The Ben yongeye ashyira hanze urundi rubuga rwo kwishyuriraho amafaranga yo kugira ngo abantu bazarebe ubukwe ku rubuga rwe yise https://thebenandpamella.com/get-invitation/
Akimara gushyira hanze uru rubuga abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye X(yahoze ari twitter ),Facebook ni zindi zitandukanye ntago babivuze rumwe kuko ni ibintu bitari bimenyerewe mu muco nyarwanda aho benshi basanzwe bazi yuko akenshi hakoreshwa urubuga rwa whatsapp abantu bitwerereza ndetse na Youtube ariko batishyuye akayabo k’amafaranga anagana kuriya .
Benshi mu bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri izo mbuga bibajije ikintu gihambaye kizaba kiri mu bukwe bw’uyu muhanzi ukunzwe na benshi ku buryo yakwishyuza amafaranga ibihumbi mirongo itanu .
Bamwe mu baganiriye na Ahupa Radio bayitangarije ko ibintu umuhanzi The Ben yakoze bitari bikwiye ukurikije aho ibihe muri iyi minsi bigeze kandi ari umuhanzi wagakwiye guha ibyishimo abakunzi be .
Nubwo benshi bakomeje kuvuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga kuvuga ko aho kwaka abantu akayabo k’amafaranga ari ukwishongora cyane ku banyarwanda mu gihe isi yose iri mu bibazo by’ubukungu .
Abandi bandi nabo bakomeje kuvuga ko kubera ko ari icyamamare bimwemerera kuba yashyiraho icyo gicirokugira ubukwe bwe buzabe mutuzo kubera ikibazo cy’umutekano waho buzabera ndetse n’abazabwitabira .
Nubwo ubukwe bwa The Ben na Pamella bukomeje kuvugisha benshi amakuru atugeraho nuko abagomba kubwitabira bamaze kubona ubutumire bwabo kandi ari abantu benshi mu byamamare .
Ahupa Radio yagerageje kuvuga na bamwe mu babanye na The Ben mu myaka yashize agikorera umuziki mu Rwanda badutangariza ko uyu muhanzi nyuma yo kugera muri amerika yakoze uko ashoboye ngo yigarurire imitima ya benshi bikaba bituma ariyo mpamvu yakoze ibi byo gushyiraho ibiciro bingana gutya.
Byitezwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.