Perezida w’ikipe ya Sunrise FC, Hodari Hilary, yavuze ko bahise babona ko bari baribeshye ku mutoza Muhire Hassan nyuma yo kumwirukana bakazana Umunya-Uganda, Mayanja Jackson, agahita atsindira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 ku mukino we wa mbere.
Sunrise FC yatangiye Shampiyona itozwa na Muhire Hassan, imwirukana ku munsi wa 8 wa Shampiyona nyuma yo gutsindwa k’uburyo bugayitse na Rayon Sports ibitego 3-0 ikipe isigaranwa na Uwacu Jean Bosco watoje umukino w’Umunsi wa Cyenda yatsinzwemo na Muhazi United ibitego 2-1 tariki 29 Ukwakira 2023.
Nubwo byari byaragizwe ibanga ariko mu gikari hari ibiganiro n’Umutoza w’Umunya-Uganda, Mayanja Jackson wari waje kureba uyu mukino ndetse bidatinze kuwa 3 taliki ya 1 Ugushyingo yerekanwa nk’Umutoza mushya ndetse yungirijwe na Ntambi Ivan.
Mayanja wakoresheje ikipe ye imyitozo iminsi ibiri gusa, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, ku Cyumweru yakinnye na As Kigali akanayitsinda 1-0 cyatsinzwe na Rutahizamu w’Umunya-Uganda Yafeesi Mubiru.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, yavuze ko abakinnyi bakiri ba bandi ariko ikipe yahindutse mu mikinire ndetse batatinze kubona ko bari baribeshye ku mutoza.
Ati “Abantu ntibahindutse ariko imikorere yahindutse, biragaragara ko harimo ukuboko k’umutoza. Hari ishyaka, ubushake, ikipe irihuta ndetse ifite inyota yo gutsinda. Nyuma y’imyitozo ibiri gusa yakoresheje, ntitwatinze kubona ko twari twaribeshye ku mutoza ariko nyuma twakoze amahitamo meza.”
Hodari yakomeje avuga ko Umutoza Mayanja yabanje kubagora ababwira ko atakwishyira mu kibazo aza gutoza ikipe iri ku mwanya wa nyuma, bakomeje kugirana ibiganiro ababwira ko aramutse aje yabanza akareba abakinyi ikipe ifite niba bashoboye, ubwo yazaga kubareba bakina na Muhazi United ni bwo yemeye ko bakorana.
Yagize ati “Twakomeje kuganira atubwira ko ikipe iri ku mwanya wa nyuma, adashobora gufata icyemezo cyo kuza. Dukomeje kuganira yageze aho atubwira ko yabanza kureba ikipe uko ikina niba hari icyo yahindura.”
“Yarabikoze araza areba umukino twatsinzwemo na Muhazi United ibitego 2-1, atubwira ko yabikora yemera ko dukorana. Kubera ko twasaga n’aho twihebye, intego twamuhaye muri aya mezi arindwi asigaye ngo Shampiyona irangire ni ukugumisha ikipe ku Cyiciro cya Mbere.”
Jackson Mayanja {Mia Mia} yishimiwe na Perezida wa Sunrise Fc
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Sunrise FC iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego bitandatu.
Imikino itatu izakurikizaho ni ukwakira Kiyovu Sports na Gasogi United kuri Stade ya Nyagatare mbere yo gusura Gorilla kuri Kigali Pelé Stadium.