Umutesi Li Hua Brenda yahize abanyamideli bakizamuka bari bahatanye muri ‘SupraModel Competition’, irushanwa rigamije guteza imbere abari muri uru ruganda rw’imideli no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
Ku wa Gatandatu kuri Century Park Hotel and Residence nibwo habaye ibirori byo guhemba abamurika imideli bakizamuka. Bitegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss ‘Supranational n’andi.
Igihembo nyamukuru cyegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi 20 bari bahatanye. Uyu mukobwa yahawe igihembo cya miliyoni 1Frw, kurara ijoro muri Century Park Hotel, gukorerwa imisatsi na Dave Salon & Spa, gutemberezwa mu Rwanda na Missionaries Travel Rwanda ndetse no kuzahagarira u Rwanda muri Miss Africa Sub-Sahara.
Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibindi bihembo birimo uwakunzwe n’abantu cyane (People’s choice) cyegukanywe na Umumararungu Kelly Divine. Umurika imideli mwiza mu bijyanye no kwamamaza (commercial model) yabaye Gihozo Sincere.
















