SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inama umutoza Mashami Vincent yagiriye umutoza Torsten Frank Spittler w’amavubi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Inama umutoza Mashami Vincent yagiriye umutoza Torsten Frank Spittler w’amavubi
Imikino

Inama umutoza Mashami Vincent yagiriye umutoza Torsten Frank Spittler w’amavubi

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/04 at 11:53 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umutoza wa Police FC wahoze atoza Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko nta nama yagira umutoza mushya mushya w’Ikipe y’Igihugu, Umudage Torsten Frank Spittler uretse gutanga ibyo Abanyarwanda bamwifuzaho.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryameje Torsten Frank Spittler nk’umutoza mushya w’Amavubi usimbura Umunya-Espagne, Carlos Ferrer uheruka kwegura.

Mashami Vincent wahoze atoza Amavubi, abajijwe inama yagira uyu mutoza nk’umuntu na we wanyuze kuri uriya mwanya, yavuze ko nta nama yamugira kuko hari abazazimugira, icyo yamubwira ari ugutanga ibyo Abanyarwanda bamwifuzaho.

Ati “Inama namugira ni ukuduha ibyo tumwifuzaho nk’Abanyarwanda, ubu nanjye ndi umufana nk’abandi, inama zo hari benshi cyane bazazimugira kandi banaturusha nubwo burambe, ngira ngo namwifuriza amahirwe masa.”

Ku itsinda u Rwanda rurimo mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yavuze ko rikomeye ariko na none ushaka kuba mwiza uba ugumba guhura n’amakipe meza.

Ati “Itsinda rirakomeye ariko na none iyo ushaka kuba mwiza ugomba gutsinda abeza, ni itsinda rikomeye iyo urebye amakipe arimo ngira ngo rero ni igihe cyiza cy’abakinnyi bacu kwerekana urwego rwa bo birumvikana byose biba bishoboka mu mupira nta gihugu gihambaye kitatsindwa, nta kipe ihambaye itatsindwa byose rero biterwa n’ubwitange bw’abakinnyi n’uko baba biteguye kandi ndibaza ko twese nanjye ndimo tuzaba tubashyigikiye kandi turabifuzaho ibyiza gusa.”

U Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 rwakira Zimbabwe mu Rwanda i Huye tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Torsten Frank Spittler umutoza mushya w’Amavubi

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy November 4, 2023 November 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru :ACP Rutikanga Boniface

January 3, 2025
Imyidagaduro

Zuby Comedy ryateguje iserukiramuco ry’urwenya I Burundi

June 13, 2023
Imyidagaduro

John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)

February 21, 2025
Iyobokamana

Fortran Bigirimana yashyize hanze indirimbo Ndafise Impamvu yo gushima Yesu

February 27, 2024
Imyidagaduro

Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena

August 12, 2023
Andi makuru

Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi muri Luxembourg

October 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?