SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/04 at 5:34 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Rayon Sports yanyagiriye Mukura VS 4-1 i Kigali mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona,  mu gihe APR FC yakuye amanota 3 kuri Muhazi United i Ngoma.

Ni umukino w’umunsi wa 10 wa Shampoina y’icyiciro cyambere mu bagabo aho Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ishaka igitego hakiri kare yaje kukibona ku munota wa 8 gitsinzwe na Muhire Kevin ku mupira w’umuterekano wari utewe na Luvumbu ubwugarizi bwa Mukura VS bunanirwa kuwukuraho.

Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse ibona andi mahirwe ku munota wa 30 ku mupira Serumogo yahinduye imbere y’izamu ariko habura ushyira mu rushundura.

Mukura nayo yari yatinyutse ikina, yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 34 ku ishoti rikomeye Elie Tatou yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports mu gice cya kabiri yaje gukora  impinduka, Kalisa Rashid asimbura Muhire Kevin.

Izi mpinduka yayifashije ndetse biyiha igitego ku munota wa 64 cyatsinzwe na Aruna Moussa Madjaliwa.

Luvumbu yaje gutsinda igitego cya gatatu kuri penaliti ku munota wa wa 87, hari nyuma y’ikosa Muvandimwe JMV yakoreye Ojera mu rubuga rw’amahina.

Luvumbu yishimira igitego yatsinze kuri Penaliti

Mvuyekure Emmanuel winjiye mu kibuga asimbura Iraguha Hadji yaje gutsinda igitego cya 3, mu minota y’inyongera y’umukino. Umukino warangiye ari 4-1.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba izakurikizaho

MD 11 Etincelles v Rayon Sports

MD 12 Rayon Sports v Bugesera

MD 13 Rayon Sports v Muhazi United

MD 14 AS Kigali v Rayon Sports

MD 15 Rayon Sports v Kiyovu Sports

Muhire Kevin agerageza gucika abakinnyi ba Mukura

Naho ikipe ya APR FC nayo yikuye i Ngoma aho yatsindiye Muhazi United 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Victor Mbaoma na Kwitonda Alain Bacca

Gahunda y’umunsi wa 10

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023

Police FC 1-0 Gorilla FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023

Marines FC 1-0 Amagaju FC
Rayon Sports 4-1 Mukura VS
Muhazi United 1-2 APR FC
Musanze FC 1-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

Etoile del’Est vs Gasogi United
AS Kigali vs Sunrise FC
Etincelles vs Bugesera FC

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy November 4, 2023 November 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Silver Gala ibirori byaranzwe no Kwambara neza mu mateka (Amafoto)

September 9, 2024
Andi makuru

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale

October 29, 2024
Imyidagaduro

Kayumba Darina yambitswe impeta n’Umukunzi

December 2, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe Garry Conille wa Haïti yegujwe ku mirimo ye

November 11, 2024
Imikino

Kirasa Alain yagizwe umutoza Mushya wa Gorilla FC

June 11, 2024
Imikino

Héritier Luvumbu yafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC

January 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?