Umuraperi Kendrick Lamar uri mu bakomeye muri muzika ku Isi, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 06 Ukuboza 2023.
Uyu muraperi azaba yitabiriye igitaramo cyiswe “Move Afrika: Rwanda” kiri gutegurwa na Global Citizen ku bufatanye n’ikigo cya PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free.
Amakuru yizewe atugeraho avuga ko ibi bigo byasinyanye amasezerano y’imyaka itanu byateguye ibitaramo bizabera hirya no hino muri Afurika byiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience”.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.
Itike ya make muri iki gitaramo ni ibihumbi 50Frw, mu gihe hari andi y’ibihumbi 85Frw n’ay’ibihumbi 100Frw nk’uko bigaragara ku rubuga rusanzwe rucururizwaho amatike y’ibitaramo bibera muri BK Arena.
Kendrick Lamar azava i Kigali akomeza ibitaramo afite muri Afurika dore ko azataramira no muri Afurika y’Epfo ku wa 9 Ukuboza 2023.