Uwase Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali, bagiye gusezerana kubana akaramata.
Kuri ubu hagiye hanze integuza y’ubukwe bw’aba bombi igaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024. Nta bindi byinshi byerekeye ubukwe bwabo birajya hanze.
Aba bombi bagiye kurushinga mu gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse impeta y’urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore. Aba bombi basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Hasohotse integuza y’ubukwe bw’aba bombi mu gihe Kimenyi aheruka kugirira imvune ikomeye mu mukino As Kigali yakinnye na Musanze FC.
Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi.
Hari amakuru avuga ko Kimenyi yavunitse mu gihe yiteguraga gusezerana mu mategeko na Muyango bikaza gusubikwa.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gukura mu 2019 ari nabwo byamenyekanye ko bakundana. Kimenyi yamaze gufata irembo.