Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 2023 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka, iba iya munani atwaye.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Lionel Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi, ni ku nshuro ya munani agitwaye nyuma y’icya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.
Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ye ya munani, Messi witabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we n’abana be batatu, yabanje gushima abo bari bahanganye.
Yakomeje ati “Ngomba gusangira iki gihembo n’abakinnyi bagenzi banjye n’ibyo twagezeho mu Ikipe y’Igihugu [Argentine].’’
Yashimiye abakinnyi bose, abtiza n’abagize uruhare mu gufasha Argentine gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 [yatsinze u Bufaransa].
Ati “Ndanashimira Erling [Haaland], Kylian [Mbappé] na Kevin [De Bruyne] bagize umwaka w’imikino mwiza. Benshi muri mwe muri bato kandi mumaze kugera kuri byinshi. Mufite igihe kirekire cyo kugera mu mwanya ndimo.’’
Messi wavuze ko yishimiye kongera kuryoherwa no gutwara Ballon d’Or, yashimangiye ko yageze ku nzozi ze zo gutwara Igikombe cy’Isi ariko igihembo yahawe agisangiye abagize uruhare mu kugera kuri iyo ntsinzi.
Mu ijambo rye kandi Messi yavuze ko igihembo agituye Diego Maradona, anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Uyu iyo aza kuba agihumeka uyu munsi aba yujuje imyaka 63.
Yakomeje ati “Umugore wanjye yabanye neza mu bihe bigoye by’urugendo rwanjye nk’umukinnyi. Ngomba kuvuga na Maradona. Iyi Ballon d’Or ni iyawe na we. Ibihembo byose natwaye byari ingenzi kandi birakwiye ko mpora mbizirikana.’’
Messi yahawe Ballon d’Or ya 2023 nyuma yo kugira umwaka mwiza kurusha abandi, aho yatwaye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar ari kumwe na Argentine mu Ukuboza 2022.
Muri iri rushanwa Lionel Messi yarisoje ari we mukinnyi mwiza muri ryo afite ibitego birindwi, gusa Kylian Mbappé ni we watsinze ibitego byinshi kuko yamurushije kimwe.
Nyuma yo kugisoza ntabwo ubuzima bwari bworoshye muri Paris Saint-Germain ahubwo yahise ayisohokamo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukinira Inter Miami.
Lionel Messi witangarije ko ari gukina umupira w’amaguru yishimisha kuko byinshi mu byo yifuzaga wabimugejejeho, yafashije Inter Miami gutwara igikombe cya mbere mu mateka yayo ari cyo ‘League Cup’.
Irushanwa rya League Cup ryasize Lionel Messi ahembwe nk’umukinnyi mwiza waryo ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi (10). Yahise akora amateka yo kuba uwa mbere ku Isi mu mupira w’amaguru wegukanye ibikombe byinshi aho bingana na 44.
Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, na we wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo, yabaye uwa kabiri mu gihe Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain yabaye uwa gatatu.
Erling Haaland ntiyatashye amara masa kuko yegukanye Igihembo cya Gerd Muller gihabwa rutahizamu mwiza. Yatsinze ibitego 36 mu mwaka wa mbere muri Premier League. Uyu Munya-Norvège yatsinze ibitego 56 mu marushanwa yose, ubariyemo n’imikino y’Ikipe y’Igihugu, mu 2022/23.