Umuhanzi Irankunda Javan uzwi nka Javanix yashize hanze indirimbo Rongora isaba abasore barambye mu busiribateri gufata icyemezo bakarongora abakunzi babo bakava muri kateye zo kwimara ipfa bitwaje ibura ry’ifaranga.
Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yise’ Rongora’ yashyize hamwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Uyu muhanzi yatangarije Ahupa radio ko iyi ndirimbo igenewe abantu baryohewe n’urukundo ruganisha kubana ariko bagakomeza kubyigiza inyuma cyangwa bakaryoherwa no kuba mu bishimisha umubiri gusa
Avuga ko gusaba aba basore baciye ingando mu gisiribateri bigamije kubakangurira gushyika ku byishimo bisendereye by’abantu bakundana by’ukuri.
Ni indirimbo avuga ko irimo n’ubutumwa bwo kwihanangiriza abivanga mu rukundo rwa bagenzi babo bakaba bavamo n’intandaro zo kubatanya.
Ati “N’ubutumwa bwo gukebura abashaka kubangamira urukundo rw’abandi, ko urukundo ari urwa bariya bantu babiri, nta mpamvu yo kurutega iminsi.”
Javanix umaze igihe yarimuriye ibikorwa bya muzika ye mu Mujyi wa Kigali yavuze ko akomeje guhatana kugira ngo ibintu bigere ku rwego yifuza.
Ati “Ibitaramo yaba i Rusizi n’ahandi ndi guteganya, vuba aha turabaha gahunda yabyo kuko ntibyahagaze.”
Avuga ko mu kwezi gutaha yitegura gushyira andi mashusho y’indirimbo nayo iri kuri ‘EP’ yise Zamani aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.