Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023 muri Galaxy Hotel habereye umuhango wo guhemba Ibigo bya leta n’ibyigenga ibikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi byashimiwe kuba indashyikirwa mu kwakira neza ababigana mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka Service Excellence Awards byatanzwe ku nshuro ya munani Awards bitegurwa na Karisimbi Events.
Ibi birori byari byitabiriwe na abantu benshi biganjemo abayobozi ba bimwe mu bigo byashimiwe watangiye ahagana I Saa moya z’umugoroba byaranzwe n’amagambo yo gushimira ku begukanye ibihembo bitandukanye.
Mu Ijambo rye ry’ikaze Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari ugushishikariza abatanga serivisi ndetse n’abakora ibicuruzwa gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge kugira ngo abakiriya banyurwe.
Mugisha kandi yashimiye abaterankunga batandukanye bagize uruhare rukomeye kugira ngo icyo gikorwa kigende neza abizeza ko nubutaha bazakorana neza n’abandi babyifuza ko bahawe ikaze .
Abahembwe bari mu byiciro birimo ibigo bya leta bitanga serivisi, amahoteli, ibigo by’ubukerarugendo ndetse n’abantu ku giti cyabo barimo abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru.
Nyuma yo guhabwa ibihembo Kulumba Ali Umuyobozi wa Truth Media yabonye igihembo cy’ Ikigo gikora ibijyanye no gusohora inyandiko (Printing company of the Year) yatangarije AHUPA Radio ko bishimiye kwegukana iki gihembo bikaba bibagaragariza ko serivise baha abanyarwanda ari Indashyikirwa bakaba bagiye gukomeza ku akorera ibintu byiza banashimira abakiliya babo kuba barabagiriye icyizere
Dore uko ibigo byahembwe mukurikije ibyiciro
Ikigo cyahize ibindi mu mitangire ya serivisi (Special Recognition Award)
– Rwanda Forensic Institute RFI
Sosiyete ya Betting y’umwaka (Betting Company of the Year)
– Premier Bet
Ikigo cy’Ubukerarugendo cyahize ibindi (Travel Agency of the Year)
– Dream Holiday Agency
Ibitaro by’amaso by’umwaka (Eye Hospital of the Year)
– Dr Agarwals Eye Hospital
Banki y’umwaka (Commercial Bank of the Year)
– Access Bank Rwanda
Ikigo cy’ubwishingizi cyahize ibindi (Insurance Company of the Year)
– Sanlam Rwanda
Ukoresha imbuga nkoranyambaga w’umwaka (Social Media influencer of the Year)
– Rukundo Patrick [Parycope]
Umunyamakuru w’umwaka (Journalist of the Year)
– Ndekezi Jonhson Kaya (Umuseke)
Umuryango utegamiye kuri Leta wahize iyindi (Local NGO of the Year)
– Tabisha
Ahantu h’abana ho kwidagadurira (Kids recreation of the Year)
– Summer Palace Rwanda (Nyamata)
Restaurant y’umwaka (Restaurant of the Year)
– Tung Chinese Cuisine
Uruganda rw’amazi yo kunywa rwahize izindi (Drinking Water of the Year)
– Jibu
– Truth Media
Ikigo cyazanye udushya (Enterprise solution Provider of the Year)
– Robotics Solution ltd
– Jibu
Ikigo gikora ibijyanye no gusohora inyandiko (Printing company of the Year)
– Truth Media
Ikigo cyazanye udushya (Enterprise solution Provider of the Year)
– Robotics Solution Ltd.