Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira kw ishuri basoza ibiruhuko El Classico Beach Chez West babateguriye igitaramo bise Bye Bye Vacance mu rwego rwo kwifuriza abanyeshuri kuzagira amasomo meza ndetse no kubashimira uko babanye muri iki gihe cyámezi
Umuyobozi akanaba nyiri El Classico Beach, Nshimiyimana Onesphole uzwi nka West w’i Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Ahupa Radio yadutangarije ko nkaba bamwe mu bategura ibitaramo mu mujyi wa Rubavu biyemeje igihe cyose gukora ibishoboka byose bagahora bategura abakiliya babo ibintu byiza mu rwego rwo kubafata neza mu gihe bahasohokeye
Yagize ati “Murazi ntabatuza imbere muri Rubavu mu kugura serivise nziza ndetse ntanuturusha gutegura ibintu byiza bishimisha abakiliya niyo mpamvu dukora ibishoboka byose ngo duhe abakiliya bacu ibyo baba badusabye
West yadutangarije kandi ko icyo gitaramo kizitabirwa n’abavanga imiziki bazaba babukereye mu ndetse naba Mc bakomeye muri Rubavu
El Classico Beach iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ahazwi nko kuri Brasserie ikindi nuko Icyo wamenyaya kuri El Classico Beach nuko uwifuza gutembera mu Kiyaga cya Kivu abifashwamo n’inzobere mu gutwara ubwato ndetse hakaba umwihariko wa gahunda yiswe “Tamira ifi munyarwanda” aho umuntu agura Ifi imwe akongezwa indi kandi irobwe ako kanya .
Tubibutse ko mu rwego rwo kwishimana n’abanyarubavu ndetse nabandi bose bazaba basohokeye mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri El Classico Beach kwinjira bizaba ari ubuntu aho uzajya agura amacupa 6 ya buri kinyobwa cyose anywa ku mafaranga 5000Frw mu gihe muri gahunda ya Tamira Ifi Munyarwanda ahouzajya ugura imwe kuri 6000 ugahabwa indi .