Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi aho yagiye gutaramira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura mu gikorwa kizabera mu gihugu cya Finland
Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Dawe”, yabwiye InyaRwanda ko ari kubarizwa i Burayi kuva ku wa 12 Nzeri 2023.
Kandi si ubwa mbere aririmbiye muri ibi bihugu by’ibwotamasimbi, kuko yagiye akorera ibitaramo Danmark, U Bubiligi, U Budage, U Bufaransa, Switzerland n’ahandi.
Agiye kuririmbira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine: Suède, Finland, Danmark, Switzerland byibumbiye muri Scandinavia, aho bose bazahurira muri Finland.
Aba banyarwanda bazahurira hamwe mu Nama yiga ku bucuruzi muri Finland (Rwanda Business Forum in Finland), hizihizwa Umunsi w’Umuganura, izabera mu Mujyi wa Helsinki.
Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bahura na byo.
Inteko y’Umuco iherutse kuvuga ko Umuganura w’Abanyarwanda ‘ni ugusangira kw’Abanyarwanda’. Ariko si ugusangira umutsima gusa, ahubwo ni no gusangira umutima ukunda u Rwanda, urangwa no guharanira ubumwe, kudaheranwa, kugira ubupfura bugaragazwa n’imico myiza yo gusangira no kuganuzanya.
Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y’Abanyarwanda. Umuganura ni wo munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n’abakurambere bacu.
Jules Sentore azataramira Abanyarwanda ku wa Gatandtau tariki 16 Nzeri 2023, ni mu gihe iyi nama ishamikiye ku bucuruzi itangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.
Kandi yahujwe no gukangurira Abanyarwanda batuye muri Finland gushora imari mu Rwanda, kandi hazaba n’umukino w’umupira w’amaguru nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda muri Suede.
Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ , ‘Gakondo’, ‘Agafoto’, ‘Icyeza’ n’izindi.