Umukino ubanza wari guhuza Al Hila SC na Rayon Sports ku wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri, mu ijonjora rya CAF Confederation Cup, wasubitswe kubera ko Libya iri mu cyunamo nyuma yo kubura abasaga 5000 bishwe n’inkubi y’umuyaga, byatumye iyi kipe yo mu Barabu yifuza ko imikino yombi yabera i Kigali.
Rayon Sports yageze i Benghazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri, ariko Al Hilal zari guhura ku wa Gatanu ikaba yari yandikiye CAF ku wa Kabiri, isaba ko umukino wasubikwa.
Inama yahuje amakipe yombi ku gicamunsi ni yo yavuyemo ubwumvikane bwo gusubika umukino, ndetse imikino yombi ikaba yabera i Kigali.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, iyi nama yitabiriwe na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle; Umunyamabanga Mukuru, Namenya Patrick n’Umutoza Yamen Zelfani.
Yarimo kandi abayobozi ba Al Hilal Benghazi n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya mu gihe Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Kalisa Adolphe ’Camarade’ bayikurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ngingo zaganiriweho harimo kureba uburyo bune bushoboka iki kibazo cyacyemurwamo kuko gukina ku wa Gatanu bidashoboka kubera ko Libya iri mu cyunamo ndetse umubare w’abahitanywe n’Inkubi y’umuyaga yiswe “Daniel” ukomeje kwiyongera.
Abayobozi ba Al Hilal bavuze ko uburyo bwa mbere ari uko Rayon Sports yatera mpaga kuko iyi kipe yo muri Libya idashobora gukina ku wa Gatanu uko byagenda kose.
Ubwa kabiri bwari kuba umukino wajya kubera mu Misiri, ariko Al Hilal igaragaza impungenge ko leta yabo idashobora gushyigikira ko haba umukino mu gihe abandi bari mu cyunamo.
Uburyo bwa gatatu ni uko Rayon Sports yaguma muri Libya, impande zombi zigategereza kureba aho bigana ku buryo umukino waba mu cyumweru gitaha. Gusa, aha hagaragajwe impungenge ko ntawe uzi igihe iki kiza gishobora kurangirira.
Uburyo bwa kane ari bwo bwa nyuma kandi bwumvikanyweho n’impande zombi ni uko imikino yombi yabera i Kigali, ubanza ukaba wakinwa tariki ya 30 Nzeri naho uwo kwishyura ukaba mu ntangiriro z’Ukwakira 2023.
Impande zombi zemeranyijwe kuri ubu buryo bwa nyuma, zitangira gahunda yo kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) kugira ngo ifate umwanzuro w’ikigomba gukorwa.
Kuri ubu, Rayon Sports ntirafata icyemezo cy’igihe igomba kuvira muri Libya, ariko kuri gahunda byari biteganyijwe ko izahaguruka ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Nzeri, yaraye ikinnye ku wa Gatanu.
Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.