Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru y’ubwegure bwabo, yemejwe n’umwe muri bo, ariko avuga ko “nta kindi cyo kubivugaho”.
Aba bayobozi bombi beguye mu gihe Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Munyankindi Benoît, aheruka gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Ku wa 22 Kanama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rwatangarije itangazamakuru ko “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”
Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.
Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.
Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, ku wa 23 Kanama, yavuze ku bibazo bimaze iminsi biba muri siporo y’u Rwanda, atanga urugero rujya gusa neza n’ibiheruka kuba muri FERWACY.
Ati “Urugero, ufashe abantu bagiye mu marushanwa, bavuye hano bagiye hanze mu Burayi, ni abantu 20. Abana, urubyiruko nkamwe rwose, babishaka ndetse bananishoboye. Ubundi bari banakwiye kubishobora kurusha niba ubushobozi bwabageragaho bukabafasha.”
abantu muri bisi, bo bagiye mu ndege, ntabwo bagiye mu ndege bonyine nk’abo bayobozi, oya, batwaye n’imiryango yabo n’inshuti.”
Murenzi Abdallah yari amaze umwaka umwe atorewe manda ya kabiri muri FERWACY, ni nyuma y’uko yageze ku buyobozi mu Ukuboza 2019 asimbuye Bayingana Aimable na we weguye nyuma y’imyaka 11 ayiyobora.
Ku rundi ruhande, Nkuranga Alphonse yakoraga nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa muri FERWACY kuva muri Nzeri 2022.