SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yevgeny Prigozhin washinze umutwe wa Wagner yitabye Imana mu mpanuka y’indege ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Yevgeny Prigozhin washinze umutwe wa Wagner yitabye Imana mu mpanuka y’indege ye
Andi makuru

Yevgeny Prigozhin washinze umutwe wa Wagner yitabye Imana mu mpanuka y’indege ye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/24 at 2:13 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacanshuro wa Wagner Group, byemejwe ko yapfiriye mu mpanuka y’indege ye bwite, akaba yari kumwe n’undi bashinganye Wagner Group witwa Dmitry Utkin.

Iby’urupfu rw’uyu mugabo wari ukanganye ku Isi ntibivugwaho rumwe. Urubuga rwa telegram rw’umutwe yashinze wa Wagner Group rwemeje ko yapfiriye mu mpanuka y’indege.

Iyi ndege bwite ya Prigozhin yahanutse igeze mu mujyi wa Tver, nk’uko byemejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, Intefax na byo bikesha amakuru Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yaho.

Umunyamakuru Edvard Shesnokov uri i Moscow yari yatangaje ko ibiri kuvugwa ko Yevgeny Prigozhin ashobora kuba yapfuye ari ukuri, gusa hategerejwe amakuru mpamo atangwa na Leta.

Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, abo ku ruhande rwa America baremeza ko Prigozhin yaba yishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin nyuma y’uko Prigozhin agerageje kugumuka tariki 23 Kamena, 2023 gusa ibi byasaga n’ibyarangiye mu matwi y’abantu.

Inzego z’Uburusiya zo ntiziremeza icyamwishe, cyakora bavuze ko bagiye gukoresha iperereza rizagaragaza iby’urupfu rwe.

Perezida Joe Biden wa America yabwiye abanyamakuru ko “atatunguwe no kuba Prigozhin yapfuye”.

Abajijwe niba Perezida Putin abyihishe inyuma, Perezida Biden ati “Nta byinshi bibera mu Burusiya, Perezida Putin atabiri inyuma.”

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Nsanzabera Jean Paul August 24, 2023 August 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports

March 9, 2024
Imyidagaduro

Pst Theogene Niyonshuti uzwi nk’umwana wo ku mihanda yitabye Imana

June 23, 2023
Andi makuru

Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali

May 19, 2024
Imyidagaduro

amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi

January 29, 2024
Andi makuru

Amb Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire

March 7, 2025
Utuntu n'utundi

Abanyakoreya y’epfo bari mu gahinda nyuma yo kubuzwa kugurisha inyama z’Imbwa

January 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?