Israel Mbonyi uri mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakundwa ku rwego rwo hejuru yatumiwe muri BK Arena mu gitaramo aho kwinjira bizaba ari Ubuntu.
Mbonyi atumiwe nyuma y’uko aheruka gukorera igitaramo muri BK Arena akandika amateka yo kuzuza iyi nyubako ijyamo ibihumbi 10 by’abantu.
Uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Shalom Gospel Festival” cyateguwe na Shalom Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena guhera Saa Sita z’amanywa imiryango ikazaba ifunguye. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu.
Umwaka ushize Israel Mbonyi yanditse amateka mashya mu gitaramo “Icyambu Live Concert” cyafashije abacyitabiriye gusoza Umunsi wa Noheli bari mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukuboza rishyira ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukuboza 2022.
Mbonyi yaririmbye anyura abari basendereye mu nyubako y’imyidagaduro n’imikino BK Arena kuva ku ndirimbo ya mbere yatangiriyeho kugera ku yo yasorejeho.