SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)
Andi makuru

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/17 at 10:35 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda (RDF), yambaye impuzankano ya gisirikare.

Iyo myitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda yahawe izina rya Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Iyi myitozo irangwa no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga rwa ‘X’ rwahoze ari Twitter, byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyirije hamwe, ni ukuvuga ko ihuza imitwe itandukanye y’ingabo zaba izirwanira mu kirere no ku butaka.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bagize Guverinoma.

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo zaba izikiri ku rugerero n’izavuye ku Rugerero.

Ni ku nshuro ya Kane ingabo z’u Rwanda zitegura imyitozo nk’iyi, aho iheruka yabaye mu Ukuboza 2018.

Iyi myitozo yigisha ingabo uburyo ibyiciro byose haba abarwanira ku butaka, abo mu kirere n’ingabo zidasanzwe (Special Force) bafatanya mu rugamba bifashishije intwaro zitandukanye zaba into n’inini mu guhangana n’umwanzi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 17, 2023 August 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe na Harmonize

May 27, 2024
Imikino

Dusobanukirwe umukino wa Fencing

January 1, 2024
Andi makuru

Col Rtd Ruhunga Jeanot yahererekanyije ububasha na Col Pacifque Kayigamba Kabanda wamusimbuye

April 1, 2025
Andi makuru

Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88

February 25, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

May 22, 2025
Andi makuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

March 20, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?