SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu
Imikino

Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/17 at 5:38 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Abafana b’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bo mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community bizihije  isabukuru y’imyaka icumi bibumbiye muri Uwo muryango ndetse  banishimira ibikorwa bitandukanye bagiye bakora mu buzima bwa buri mu munsi ku mibereho y’igihugu.

Ibi birori byabaye kuri uyu  wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 bibera I Remera ahazwi nko kwa Plazzo Restaurant Bar  aho byahuriranye n’umukino wa mbere w’ikipe bihebeye ya Arsenal yatsinzemo Nottingham Forest ibitego 2-1

Mu ijambo rye  Bwana Munanura  Apollo wahoze ari  Perezida wa RAFC yashimiye abanyamuryango kuba barakoze uko bashoboye bakabana neza ndetse bakaniyongera umubare muri iki gihe cy’imyaka 10

RAFC yashinzwe  mu 2013, ifite abanyamuryango basaga 1000 barimo n’abo hanze y’Igihugu. Ikora ibikorwa bitandukanye bifasha mu iterambere ryayo bwite n’iry’igihugu.

Muri iyo myaka 10 iri tsinda  rya  RAFC rimaze rishinzwe ryakoze ibikorwa byinshi  bitandukanye byo guteza imbere umunyarwanda ndetse n’ibindi bikorwa  byinshi mu gihugu

Perezida wa RAFC ubu Bwana  Aaron Mwami Kevin   mu ijambo rye   yabanje gushimira abanyamuryango  ati “Muri  iyi myaka icumi tumaze  twakoze ibikorwa byinshi cyane  mu Rwanda uretse kuba turi abakunzi b’ikipe ya Arsenal  gusa ,turi n’abanyarwanda akaba ariyo mpamvu twafashe iya mbere mu kugira uruhare rwo kubaka igihugu cyane  dukora bimwe mu bikorwa byo kubaka igihugu cyane ndetse no gufasha umuryango nyarwanda kwiteza imbere mu buzima  bwa buri munsi aho tumaze gutanga ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda hose  nkuko buri munyamuryango wa RAFC agira intego igira iti “Be Gooner, Be A Giver”

Yakomeje avuga ko bafatanya kenshi na RDB mu kwakira abakozi n’abakinnyi ba Arsenal iyo baje muri gahunda ya visit Rwanda, kuko baba bafite amatsiko yo guhura na fan base ya Arsenal mu Rwanda. Biradushimisha kuko bahava babonye how well we are organized.

Iyo myaka 10 tumaze buri mwaka twifatanya nabandi banyarwanda kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda . Dufatanyije na Minubumwe tukaremera abarokotse batishoboye aho twibanda kumishinga yabafasha kwiteza imbere.

Bimwe  mu bikorwa  abanyamuryango ba RAFC bakoze  ni byinshi bakoze . Iyi club y’abafana kandi yubatse amazu 2 y’abapfakazi ba jenoside mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, inagira uruhare mu kigega cy’iterambere rya Agaciro.

Muri 2016 RAFC yahaye ihene imiryango 25 yo mu Karere ka Kayonza naho muri 2015 ifasha abarokotse mu Karere ka Nyanza n’amatungo 200.

Muri 2019, RAFC yatanze pariki y’ubucuruzi n’ingemwe z’ibihumyo ku barokotse bageze mu za bukuru bo mu murenge wa Kinyinya mu mwaka wa 2018 bavugurura amazu 2 y’abapfakazi bageze mu za bukuru barokotse mu karere ka Bugesera, mu 2017 batera inkunga ubwishingizi bw’ubuzima ku miryango irenga 200 ndetse banasana inzu imwe y’abacitse ku icumu mu karere ka Gasabo

Muri 2020, Rwanda Arsenal Fan Comunnity  yatanze ibiryo n’inkunga imiryango 86 nayo yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu gikorwa cyatwaye miliyoni 5 Frw.

Umwaka ushize, RAFC yahujije imiryango 66 ku muyoboro w’amashanyarazi Imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba mu Mudugudu wa Nyentanga Umudugudu wa Kigeme Akagari ka Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Bahaye ubwato  umushinga w’uburobyi abacitse kw’icumu mu karere ka Karongi. Uyu mwaka twaremeye inka imiryango 6 bafasha leta muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Si  ibyo gusa kuko  abagize RAFC  mu rwego rwo kuzahura umubano mwiza n’abandi bafana ba Arsenal mu  muindi bihugu aho bakiriye bagenzi babo bo muri Congo  ndetse banakajya mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Mombasa ibintu bashimiwe na bagenzi babo .

Abanyamuryango ba RAFC babanje Kureba umukino wa Arsenal na Nottingham Forest
Ibyishimo byari byose ubwo igitego cya mbere cya Arsenal cyari kigiyemo
Ubwo Arsenal yari ihushije igitego mu minota ya nyuma
Umunezero wari wose hagati ya abanyamuryango ba RAFC
Umuyobozi wa RAFC Bwa Mwami Kevin na bagenzi nyuma y’umukino. 

 

 

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Nsanzabera Jean Paul August 17, 2023 August 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

April 29, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame azaganiriza abaturage b’umujyi wa Kigali

March 14, 2025
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yasabiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30

May 23, 2025
Andi makuru

M23 yongeye gufata umujyi wa Masisi

January 10, 2025
Imikino

BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

February 16, 2024
Imyidagaduro

Irushanwa rya Supra Model rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 3

August 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?