Icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather Jr, yatanze ubufasha ku miryango 70 yavanywe mu byabo n’inkongi y’umuriro yibasiye ikirwa cya Maui muri Hawaii.
Ni Ibiza bimaze gutwara ubuzima bw’abasaga 53 ndetse abagera ku 2,000 baburiwe irengero kuri iki kirwa kiri mu Nyanja ya Pacifique kikaba kimwe mu bigize leta ya Hawaii.
Mayweather w’imyaka 46 yishyuriye urugendo rw’indege imiryango igera kuri 70 ijya ahantu hatekanye abashakira aho barara, ibyo kurya ndetse n’imyambaro.
TMZ Sports yatangaje ko imiryango 68 yishyuriwe urugendo rw’indege na Mayweather yerekeje i Honolulu mu minsi ibiri ishize.
Mayweather ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 460 yanishyuriye abandi bantu bataramenyekana umubare ibyumba bya hoteli bazamaramo iminsi irenga icyumweru bahabwa ibyo kurya ndetse n’imyenda yo kwambara mu gihe bari kure y’iwabo.
Bivugwa ko Mayweather ari gukorana n’uruganda rw’imyenda rwa H&M Group rumufasha gushaka imyenda ku bagabo, abagore n’abana.