SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena
Imyidagaduro

Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/17 at 5:38 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi Diamond Platnumz yaraye mu Rwanda i Kigali mu butumire bw’igitaramo African Giants Festival aho biteganyijwe ko azaririmba kuri uyu wa 13 Kanama 2023 yakoreye imyitozo itegura igitaramo cye muri BK Arena.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, nibwo umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram Story ye yatangaje ko amaze kugera mu Rwanda kuri uyu mugoroba.

Uyu muhanzi ageze mu Rwanda nyuma y’amasaha make umuhanzi Mico The Best atangaje ko ibibazo yari afitanye na Diamond Platnumz byamaze gukemuka kugeza magingo aya akaba ari nta cyasha Diamond afite mu maso y’abanyarwanda.

Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 aho azataramana n’umuhanzi Masamba Intore hamwe n’umubyinnyi Sherri Silver.

Muri iri serukiramuco si Diamond Platnumz utegerejwe cyane gusa kuko mu gusozwa kwaryo hazatarama abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria aribo Davido na Tiwa Savage icyo gihe bakazafatanya na Bruce Melodie.

Diamond aje mu Rwanda nyuma yo gutenguha abafana be mu Rwanda ubugira kabiri dore ko umwaka ushize mu kuboza yategerejwe ku kibuga cy’indege ariko akabura hanyuma undi munsi akaba mu kwezi kwa mata aho byari biteganyijwe ko azaza mu Rwanda ariko bikarangira atahabonetse.

Diamond Platnumz yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yakoreye igitaramo cyanyuze benshi caybereye i Nyamata Hotel Golden Tulip.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 17, 2023 August 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umudage Rudiger Koch yaciye agahigko ko kumara iminsi 120 yibera munsi y’amazi

January 26, 2025
Imikino

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul niwe uzasifura umukino w’ishiraniro wa APR FC na Rayon sports

October 26, 2023
Imikino

Abarakare bazukiye kuri Kiyovu Sports,Musaze ku mwanya wa 2.

January 20, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

May 22, 2025
Iyobokamana

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro Padiri Ubald yubakiwe ikibumbano

January 8, 2024
Andi makuru

FARDC yarashishije Indege za Sukhoi-25 muri teritwari ya Fizi

March 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?