Niyoyukuri Jean Bosco Uzwi nka New mix umaze kumenyekana cyane mu ruganda rwa muzika mu bijyanye n’amatara akoreshwa ku rubyiniro cyangwa mu bindi birori bitandukanye akanaba n’Umuyobozi wa Visual light yasezeranye mu mategeko Mugabekazi Anabella bemeranya ko bazabana akaramata
Ibi birori byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 03 Kanama 2023 bikabera bibera ku Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge
Nyuma y’uwo muhango New Mix yadutangarije ko Anabella bamaranye Imyaka itatu bakundana bizira uburyarya kuko ni umukobwa wamweretse urukundo kandi wubaha buri wese yaba mu miryango wanjye ndetse no mu nshuti zanjye bikaba aribyo byatumye mfata umwanzuro kumukunda nkamukundwakaza .
Mu gusoza New Mix yadutangarije ko indi umuhango wo gusaba no gukwa uzaba mu Cyumweru gitaha asaba inshuti ko bazitabira ubutumire bwabo kuri uwo munsi w’amateka mu buzima bwabo.