U Burusiya bwasohoye inyandiko zo guta muri yombi umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Tomoko Akane mu rwego rwo gucubya ubukana bw’uru rukiko ku gukurikirana Perezida Vladimir Putin.
Tomoko abaye umukozi wa kabiri w’uru rukiko u Burusiya bushyiriyeho impapuro zo guta muri yombi kuko n’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan yamaze gushyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi.
Ibyo byakozwe nyuma y’uko uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyize hanze inyandiko zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ngo rumukurikiraneho ibyaha birimo iby’intambara no kuba hari abana bagiye bashimutwa muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya binyuranyije amategeko.
Perezida Putin we yakunze kugaragaza ko abo bana bagiye bavanwa ahari kubera intambara ndetse bamwe banahawe imiryango igomba kubitaho aho kuba kubashimuta nk’uko ibihugu bishyigikiye Ukraine mu ntambara bibivuga.
Nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi, Perezida Putin yazamaganiye kure ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Burusiya bagaragaza ko zidakwiye guhabwa agaciro kuko zinyuranyije n’amategeko.
Ibyo byatumye u Burusiya mu gisa n’ihangana busohora inyandiko zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2023, ICC yongeye gutangaza ko u Burusiya bwasohoye inyandiko zo guta muri yombi undi mucamanza muri uru rukiko. Uwashyiriweho inyandiko zo kumufata ni Tomoko Akane.