Jacques Uwizeyimana wamenyekanye nka Jack Ross mu nzu itunganya umuziki ya Bridge Records music mu mwaka wa 2011 Aho yakoranaga na Producer Junior Multi system yashenguwe n’urupfu rwe.
Uyu mugabo usanzwe akorera ibikorwa bye mu gihugu cya Canada nyuma yaho ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023 ubwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Producer Junior Multi System yamenyekanaga mu masaha ya Nimugoroba ni umwe mubafite aho bahuriye na muzika Nyarwanda bashenguwe narwo kabone ko bakoranye igihe kitari gito muri Bridge Records Music.
Mu kiganiro yagiranye na AHUPA VISUAL RADIO. Jack Ross mu gahinda kenshi yadutangarije ko kugeza ubu yashenguwe n’urupfu rwa Junior n’umuntu bakoranye imishinga myinshi.
Jack Ross yagize ati ” kuva mu mwaka wa 2011 ubwo natangizaga ibikorwa bya Bridge Records Music Producer Junior ni umwe mubo twakoranye twabanye neza yakoze kuri zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Jack Ross yaboneyeho kuvuga zimwe mu ndirimbo zakorewe muri Bridge Records na Producer Junior kandi avuga ko ari izi bihe byose.
Mu gusoza Jack Ross yongeye gushimangira ko ibikorwa byakozwe na Producer Junior ari ingirakamaro kandi bitazibagirana mu mitima y’abanyarwanda kandi ko azahora yibukirwa ku mutima mwiza yagiraga amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
DORE ZIMWE MU NDIRIMBO ZAKOZWE NA JUNIOR MULTI SYSTEM