Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yasezeranye imbere y’amategeko na Unyuzimfura Cecile, usanzwe utuye hanze y’u Rwanda bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Ni umuhango wabereye ku Murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 aho uyu muhanzi yasezeraniye imbere y’amategeko na Unyuzimfura bitegura kurushinga.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023.
Gusezerana imbere y’Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.