Mu mpera z’iki Cyumweru gishize nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe n’inzu ifasha abahanzi M1 na Papa Cyangwe izwi nka P Promoters y’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy usanzwe akorera ikinyamakuru BTN TV kigamije kwerekana undi muhanzi mushya basinyishije uzwi nka Thompson,
Muri Icyo kiganiro Ndahiro Valens Papy Umuyobozi Mukuru wa P Promoters yatangiye ashimira itangazamakuru uruhare runini rigira mu guteza imbere uruganda rwa muzika Nyarwanda imbere.
Nyuma yo gushimira Papy yagarutse ku mpamvu zatumye yinjira mu gufasha abahanzi cyane kandi yari asanzwe azwi mu bindi bikorwa bisanzwe mw’itangazamakuru yagize ati”Nyuma yo kubona uko umuziki Nyarwanda uri gutera imbere kandi ndi umwe mu bantu bazi uko watangiye nasanze ngomba kugira icyo nkora kugira dukomeze kuzamura uruganda rwa umu rwego Mpuzamahanga.
Papy kandi yavuze yuko bataje guhangana Nandi ma label akomeye hano mu Rwanda ariko ashimangira ko mu gihe gito bamaze bakorana na Papa Cyangwe ndetse na M1 ibikorwa byabo byivugira hanze aha kandi aribyo kwishimirwa.
Agarutse ku muhanzi mushya yasinyishije yavuze ko nyuma igihe kinini bareba ibikorwa bye bifuje gukorana na Thompson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no kuba ari umuhanzi ukorera muzika ye hanze ya Kigali.
Ku ruhande rwa Habimana Thomas uzwi nka Thompson kw’izina ry’ubuhanzi yavuze ko nyuma yo kuba ari umurezi mu amashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu asanzwe ari umuhanzi ukora Injyana ya Hip hop ndetse akaba abafite alubumu ya mbere itarabashije kumenyekana cyane kubera kutagira Management ariko yishimira uko yakiriwe n’abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona zabajyanama agiye gushyira hanze alubumu ya kabiri izaba ikubiyemo indirimbo itanga ubutumwa ku bantu bose ndetse bizajya bimufasha kwigisha abanyeshuri be ndetse nabandi banyarwanda binyuze mu bihangano bye kandi yizera ko kuri iyi nshuro bizagera Kure abifashijwemo n’itangazamakuru.
Nubwo kuri uwo munsi P Promoters na Thompson batigeze bifuza gutangaza neza amaserano basinyanye ngo ni ayi myaka ingahe bahishuye ko ku bufatanye na abafatanyabikorwa babo barimo ingufu Gin na Sina Gerard kwa Nyirangarama ubu bagiye gushyira hanze umuzingo uriho indirimbo bise Intumwa za Rubanda.