SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi
Imikino

Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/25 at 12:07 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
PARIS, FRANCE - DECEMBER 28: Kylian Mbappe of PSG celebrates his winning goal at 2-1 on a penalty kick during the Ligue 1 match between Paris Saint-Germain (PSG) and RC Strasbourg Alsace (RCSA) at Parc des Princes stadium on December 28, 2022 in Paris, France. (Photo by Jean Catuffe/Getty Images)
SHARE

Ikipe ya Paris Saint-Germain [PSG] yo mu Bufaransa yemeye igiciro cya miliyari 390 Frw Al Hilal yo muri Arabie Soudite iri gutanga kuri Kapiteni w’iyi kipe n’Ikipe y’Igihugu cy’u Bufaransa, Kylian Mbappé, wari usigaje umwaka umwe ku masezerano ye.

Mbappé wifuzwaga n’amakipe atandatu akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi ari yo Chelsea, Manchester United, Tottenham, Inter Milan na Barcelona amahirwe menshi ni uko yari kuzerekeza muri Real Madrid umwaka utaha w’imikino ku buntu.

Umuyobozi wa Paris Saint Germain, Nasser Al Khelaifi, yatangaje ko uyu musore w’imyaka 24 utarajyanye na bagenzi mu mwiherero mu Buyapani na Koreya y’Epfo kubera gushinjwa imyitwarire mibi, atagendera ubuntu umwaka utaha.

Paris Saint-Germain yemeye miliyoni 259£ Al Hilal yo muri Arabie Saoudite yatanze kuri Kylian Mbappé.

Biravugwa ko uyu rutahizamu yemeye kuyijyamo yayikinira umwaka umwe, agahita yerekeza muri Real Madrid. pic.twitter.com/qOlcRfpLOV

— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 24, 2023

Nyuma yo gutandukana na Messi, PSG yatangaje ko itakomezanya n’abakinnyi batifuza gukinira ikipe.

Umubano hagati ya Mbappé na PSG wajemo agatotsi nyuma y’uko ukwezi gushize yatangaje ko atazongera amasezerano muri iyi kipe.

Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize Umwuga mu Bufaransa (UNFP) rishinja PSG kudaha agaciro Kylian Mbappé.

Ryagize riti ”Abakinnyi bose bakwiye gukorera mu bwisanzure bungana ndetse mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo batange umusaruro bitezweho.”

Uyu rutahizamu yatanzweho asaga miliyari 226 Frw ubwo yavaga muri AS Monaco yerekeza muri PSG mu 2018 ku myaka 19 gusa.

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Nsanzabera Jean Paul July 25, 2023 July 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye

July 23, 2024
Imyidagaduro

Big Fizzo yinjiye mu bucuruzi bwa Restaurant

October 18, 2023
Imyidagaduro

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 5

September 4, 2024
Imyidagaduro

Ruger utegerejwe na benshi yageze i kigali

December 27, 2024
Andi makuru

Umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Balinda yahakanye amakuru ku ifatwa rya Gen Omega

March 5, 2025
Imyidagaduro

Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri

August 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?