Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Nguesso yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yakirwa na Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome n’abandi.
Ku mugoroba yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ashima umubano uri hagati y’u Rwanda na Congo ndetse ashimangira ko bikwiriye kuba umuco muri Afurika yose, ibihugu bigashyira hamwe kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
Yavuze ko kuba kuba u Rwanda ruvugwa hose nk’urugero rw’igihugu cyateje imbere abagore, ari ishema kuri Afurika yose.
Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Nguesso asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, akaba yahaherukaga mu 2019.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje ko Perezida Nguesso yanahawe umudali w’icyubahiro wiswe Agaciro ashimirwa ubuyobozi bwe budasanzwe n’umuhate we mu kubaka Afurika itekanye kandi ikungahaye.
Muri Mata 2022, Perezida Kagame na we yasuye Congo hasinywa amasezerano atandukanye, agamije iterambere ry’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Nguesso rwabanjirijwe n’igikorwa igihugu cye cyakoze cyo gukuraho viza ku badipolomate b’Abanyarwanda bagiye muri Congo mu gihe abaturage basanzwe bazajya bazihabwa bageze muri iki gihugu mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza.