SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje itangazamakuru indirimbo ziri kuri Alubumu ye yise “My Dream”
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje itangazamakuru indirimbo ziri kuri Alubumu ye yise “My Dream”
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje itangazamakuru indirimbo ziri kuri Alubumu ye yise “My Dream”

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 18, 2023
Share
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music Nyuma y’imyaka Irenga ibiri atangiye umuziki yasogongeje itangazamakuru indirimbo 14 ziri kuri Alubumu ye ya mbere yise “My Dream.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023 cyabereye kuri Onomo Hotel, Bwiza yavuze yavuze k’ urugendo rwe  muri muziki.

Yagize ati” nkinjira muri muzika numvaga ari ibintu bitazashoboka’.
Gusa ndashima itangazamakuru ku bw’uruhare ryagize mu iterambere ryanjye.

Ati “Ndabashimira. Ntabwo mfite inka nyinshi ngo ndabagabira mwese, gusa ndabashimira.”

Yashimye ubuyobozi bwa Label ye Kikac ku bwo kumufasha kurotora inzozi ze.

Yashimiye  cyane kandi aba Producer bamufashije mu ikorwa ry’iyi album kugeza irangiye.

Ati “Ndabashimira cyane byimazeyo. Nibo bantu mba ndi kumwe n’abo igihe kinini […] Niyo Bosco nawe yaba ahari akaza. Babyumve ko mbashimiye, kandi ndabakunda.”

Uyu mukobwa yavuze ko hari benshi mu bahanzi yagerageje gukorana indirimbo n’abo kuri iyi album, bamwe birakunda abandi biranga.

Iyi album yasohotse nyuma yo gushyira hanze indirimbo zari zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Connect Me’.

Bwiza yavuze ko iyi album yayise ‘My Dream’ kubera ko ‘kuba umuhanzi byari kimwe mu bintu nifuza’. Yavuze ko no kugira album ‘ari bimwe mu byiza nahoze nifuza’. Ati “Niyo mpamvu nahisemo kuyita inzozi zanjye.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Kikac Music Label, Uhujimfura Claude avuga ko uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyakanisha umuziki ‘byatumye n’ibihangano bya Bwiza bimenyekana’.

Yavuze ko kuva muri Mutarama 2023, ari bwo batangiye gutegura iyi album mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki we, nyuma y’izindi ndirimbo Bwiza yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Iyi album iriho indirimbo 14, kandi yayikoze mu gihe cy’amezi atandatu. Uhujimfura avuga ko ‘ibitekerezo bya buri umwe ari byo bizashingirwaho mu ikorwa rya album ya kabiri izakurikiraho’.

Yashimye abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga. Ariko anashima cyane Niyo Bosco wagize uruhare rwa 50%. Twari kumwe.

Yari mu ikipe yacu twifashishije cyane mu gutegura iyi album.”

Mu bandi yashimye, harimo Mico The Best wagize uruhare mu guhitamo indirimbo zigize iyi album ‘My Dream’.

Uyu musore avuga ko iyi album itangira gucururizwa ku rubuga www.Bwiza.rw  aho igura ibihumbi 10Frw.

Ni album ariko izajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nyuma yo kuyigurisha ku rubuga rwa Bwiza.

Uhujimfura anavuga ko uru rubuga ruriho uburyo bwo gushyigikira Bwiza, aho ushobora kugura iyi album ushingiye ku bushobozi bwawe ‘kugeza ku bushobozi utarenza’.

Niz Beatz wakoze kuri iyi album, yasabye abantu gushyigikira Bwiza ashingiye ku gihe bamaze bakorana.

Producer Santana ashima uruhare itangazamakuru rigira mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi. Ati “Ndizera ko album bazayikunda.”

Loader yashimye ikipe ya Bwiza yamuhaye akazi bagakorana. Ati “Nanjye nizeye ko ibintu nabahaye ari byiza cyane.”

Prince Khizz avuga ko yishimira kuba yarakoze kuri album ya Bwiza. Ati “Twagerageje gutanga ubushobozi dufite.

Producer ‘Tell Dhem’ yashimye itangazamakuru kuba ryarakiriye neza ibihangano amaze gukora, anashimira Producer. Hashtag bakorana umunsi ku munsi. Yavuze ko indirimbo yakoreye Bwiza ‘ni indirimbo zerekana Tell Them’.

Producer Hashtag yavuze ko uruhare rwe ari ugufasha Produce ‘mu byo nshoboye’. Yavuze ko hari indirimbo nyinshi zagiye zisohoka ‘ariko zitarimo izina ryanjye’.

Uyu musore yashimye Kikac kuko batumye izina rye rimenyekana nyuma y’isohoka ry’iyi album. Ati “Ndabizeza ko nyuma y’iyi hari indi izasohoka.”

Dore amazina ya Zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu My Dream Ya Bwiza

1.Call Me by  Bwiza Ft Ray Signature
2.Mutima by Bwiza
3.Monita by Bwiza ft Niyo Bosco.
4.Nobody by Bwiza Ft Double Jay
5.Amahitamo by Bwiza
6.Niko Tamu Ft Ray Signature&Allan Toniks
7.Sexy Toy
8.Are u Okay
9.Mr Dj
10.Tequiero ft Chriss Eazzy
11.Rudasumbwa

Juno Kizigenza yashimiye buri muntu wese wamubaye hafi mu rugendo rw’Imyaka 4 Amaze mu muziki
Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM
Tanzania Umuhanzi Nezo B yishwe n’umugore
Kayumba Darina yambitswe impeta n’Umukunzi
Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

7gods Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Win Real Cash Pokies For Real Money

September 5, 2023

Rush And Roulette

February 25, 2025

Lucky Nugget Casino Login

May 28, 2024

Australian Pokies Iphone

May 28, 2024

Yabby Casino Legit

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?